Kamonyi: Abakora ubucuruzi mu kajagari ngo bateye impungenge ku mutekano

Mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Runda ahari igice kinini cy’umujyi wa Kamonyi; abakora umwuga w’ubucuruzi bagenda biyongera. Bamwe mu bakora uwo mwuga bawukorera mu muhanda cyangwa mu mazu batuyemo. Ubuyobozi buvuga ko babangamira abo bakora bimwe ndetse bagatera n’impungenge ku mutekano.

Hari abacuruza imyenda, inkweto cyangwa ibikoresho byo mu rugo , birirwa babizengurukana mu duce dutandukanye bashaka abaguzi. Mu nama n’inzego z’ubuyobozi zo mu murenge wa Runda, hagaragajwe impungenge ko aba bantu bashobora kuba ari bo batuma ubujura mu ngo z’abaturage bwiyongera.

Ngo hari abaturage babyuka bajya ku kazi bagasiga bafunze amazu ya bo, ariko bataha bagasanga abantu batazwi bakinguye barabiba. Hari kandi n’abibwa nijoro; abo na bo hakaba hakekwa ko abo bantu badasanzwe baba baje kuneka uko urugo rukinga inzugi, maze nijoro bakaza bagakingura.

Abandi iyi nama yemeje ko bateza umutekano muke, ni abakorera ubucuruzi bw’akabari mu mazu batuyemo. Ngo muri utwo tubari iyo habayemo urugomo bibangamira umutekano w’urugo, ndetse hakaba hashobora no gucurirwa imigambi yo kugira nabi.

Bamwe mu bagendana ibicuruzwa bavuga ko bahisemo kuza ku Ruyenzi no mu tundi duce tw’umurenge wa Runda kuko hatuye abantu benshi kandi muri Kigali bakaba babirukana. Ngo bazi ko ibyo bakora bitemewe ku bakora ubucuruzi, ariko babiterwa n’uko baba bafite igishoro gito kitabemerera gukodesha aho bakorera.

Ku bijyanye n’ubujura bakekwa, ko bakorera mu ngo banyuramo, uwitwa Kalimba Jean utembereza imyenda, avuga ko n’ubwo atavugira abandi bagendana ibicuruzwa, adahamya ko ari bo biba kuko uko ahantu habaye umujyi n’abajura biyongera. Ati “nonese mwibwiye ko abo bantu benshi baza gutura mu mujyi nta bajura baba babarimo?”

Mu rwego rwo gushyira gahunda mu bucuruzi no kugabanya impungenge ku ruhare rw’abacururiza mu kajagari mu kubangamira umutekano, ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bwemeje ko bagiye gushyiraho urutonde rw’ibisabwa ngo umuntu akore ubucuruzi kandi ugiye kubikora akabanza kubimenyesha ubuyobozi bw’akagari, naho abagendana ibicuruzwa bakajya babyamburwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka