Kamonyi: Abacumbitsi bo mu murenge wa Runda bagiye guhabwa ibibaranga

Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi bwemeje ko bugiye guha abantu baje gucumbika muri uwo murenge ikibaranga kuko kuba batazwi byatuma rimwe na rimwe bateza ibibazo by’umutekano muke cyangwa bakarenganywa n’abo baje gukorera.

Kubera ko amakuru yanditse ku ndangamuntu atagaragaza neza umwirondoro w’umuntu, ubuyobozi bugiye kubakorera icyangombwa cyihariye kigaragaraho umwirondoro wuzuye wa bo, kugira ngo baramutse bagize cyangwa bateje ikibazo ubuyobozi bubone aho bubabariza.

Icyo cyemezo cyashimishije abacumbitsi, kuko ngo n’ubwo bari batuye mu murenge batibonaga nk’abaturage ba ho, ndetse rimwe na rimwe abo bakoreye bakabambura cyangwa bakabarenganya. Ubwo rero ngo nibamara kubarurwa bakagira n’icyangombwa kibemerera kuba mu murenge, bazabona aho bahera bajya gusaba kurenganurwa.

Abacumbitsi bo muri Runda bakoranye inama n'inzego z'umutekano.
Abacumbitsi bo muri Runda bakoranye inama n’inzego z’umutekano.

Ababacumbikira na bo bashimishijwe n’iyandikwa ry’abacumbitsi bakamenywa n’ubuyobozi, kuko hari ubwo bateza ikibazo, umucumbikiye akabura aho abariza.

Urugero ni umukecuru witwa Kabanyana wo mu Kagari ka Muganza, wacumbikiye umuryango waturutse i Nyabikenke; umugabo n’umugore bakajya bashyamirana, nyuma bakaza guta abana ba bo bane muri urwo rugo kuri ubu uwo mukecuru akaba ari we ubarera kuko atazi aho yakura ababyeyi ba bo.

Abenshi mu baza gutura mu murenge wa Runda, bazanywa no gupagasa bashaka ibiraka mu mirimo y’ubwubatsi.

Mu nama yahuje abayobozi n’abaturage bagera kuri 200 bacumbitse mu murenge wa Runda, kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012, inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Runda zibukije aba bacumbitsi, ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu nk’abandi Banyarwanda.

Basabwe kumenyana ngo hatazagira ubihishamo agamije ikibi.
Basabwe kumenyana ngo hatazagira ubihishamo agamije ikibi.

Babasabye kumenyana no gutanga amakuru ku buyobozi mu gihe babonye umuntu udasanzwe, ndetse n’igihe hari umuturanyi ugize ikibazo cy’umutekano muke bakihutira gutabara.

Ubuyobozi bwasabye aba bacumbitsi kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda, inama n’ubwisungane mu kwivuza. Basabwe kandi kwirinda ubushoreke, kuko usanga bamwe muri bo basiga abagore aho bakomoka bakaza kwinjira abandi mu rupagasirizo, bityo ibyo baje guhaha ntibabigeze mu ngo za bo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka