Kabarore: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro
inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Kalisa Eugene iherereye mu murenge wa Kabarore, Akagari mu karere ka Gatsibo yafashwe n’inkongi y’muriro irashya irakongoka na bimwe mu bikoresho n’ibicuruzwa byarimo bikangirika.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 4 Kamena 2015, ahagana mu masaha ya sa yine, ubwo nyir’inzu atari ahari. Bamwe mu babibonye bahise banatabara, bemeza ko umuriro w’amashanyarazi ari wo ushobora kuba wabaye intandaro y’uku gushya.

Karasira Fausitin ni umwe mu bakoreraga muri iyi nzu, yavuze ko yari ahari ariko igihe umuriro wagenda akaba yari agiye gufasha undi mucuruzi ari naho yaje kubwirwa ko inzu yari avuyeho imaze gufatwa n’umuriro.
Yagize ati “Kuva na kare nkaba nakomeje kubona umuriro w’amashanyarazi uza nabi, mpitamo gucomokora ibikoresho uretse ko hari telefoni yasigaye icometse ishobora kuba ari nayo yabiteye.”

Umuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard bwashimiye abaturage uburyo bagaragaje umuco mwiza wo gutabarana bunabasaba kuwukomeza. Yavuze ko muri aka karere hakozwe ubukangurambaga, abaturage bashishikarizwa gutunga za kizimyamwoto mu rwego rwo kwirinda inkongi.
Uhagarariye Urugaga rwabo mu karereb ka Gatsibo Mutaboza Benon, avuga ko icyo uru rwego rukora ku bijyanye n’impanuka zibasira abikorera, ari ukubashishikariza gushinganisha ibikorwa byabo mu bigo by’ubwishingizi, kandi ngo abenshi barabyitabira.

Abakoreraga muri iyi nzu bavuva ko ibyangiritse byaba bifite agaciro k’amafaranga y’u rwanda agera byibura kuri miliyoni 4.5. Ni ubwa mbere hagaragaye impanuka y’inkongi y’umuriro muri iyi santeri ya Kabarore, ari n’imwe muri santeri z’ubucuruzi zikomeye muri aka Karere.
Benjamin nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabarore ni muri Gatsibo