Jenda: Impanuka y’ikamyo yateje inkongi y’umuriro yatwitse inzu n’abantu babiri bari bayirimo
Mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda habereye impanuka y’ikamyo yataye umuhanda ikagonga inzu, bigateza inkongi y’umuriro yaguyemo abantu babiri bahiriye muri iyo nzu.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo ahagana saa 6h45 zo kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena 2015.
Ababonye iyi mpamuka iba bemeza ko yatewe n’uko iyi kamyo yari igeze mu ikoni ry’ahitwa Nyirakigugu riherereye mu murenge wa Jenda, ari bwo iyi kamyo yasakiranye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Dayihatsu yashaka kuyikatira igata umuhanda igahita igonga iyo nzu.

Inkongi y’umuriro yatewe yatewe na lisansi iyo kamyo yari yikoreye, yamara kugwa ku nzu umuriro ugahita uzamuka ukayitwikana n’inzu n’abantu babiri bari bayirimo n’ibyari biyirimo byose.

Ukuriye Polisi mu karere ka Nyabihu yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yafunze umuhanda nyabagendwa amasaha agera kuri atatu. Umuyobozi wa Polis yakomeje avuga kugeza icyo gihe umushoferi na kigingi bari batwaye iyo kamyo bari bataraboneka.

Silidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
buriya n’umuvuduko