Iterambere ry’igihugu ni wo mutekano urambye- Gen. Maj. Alexis Kagame
Ubwo yaganiriraga abayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Huye, mu nama bagiranye tariki ya 22 Kamena 2015, Gen. Maj Alexis Kagame, uyobora ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yababwiye ko iterambere ry’igihugu ari wo mutekano urambye.
Gen. Maj. Kagame yateruye agira ati “Imihigo uturere tuba twahize, ikurikiranwe neza, igashyirwa mu bikorwa neza, ibikorwa bikagera ku baturage neza, duhamya kandi twizera ko n’umutekano waba uhari.”

Yakomeje avuga ko umutekano muke mu gihugu icyo ari cyo cyose ukomoka ku bibazo by’ubukene. Ati “Umwiryane, kubaho nabi, ibintu bibi ibyo ari byo byose bikomoka ku bukene, kandi ni wo mutekano mukeya”.
Ku bw’ibyo, ngo nta watandukanya umutekano n’iterambere, kuko ngo ari ibintu bibangikanye kandi bijyana.
Ati “Ni na yo mpamvu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera ingabo z’igihugu na Polisi kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ni na yo mpamvu dufatanya mu guteza igihugu cyacu imbere.”
Akomeza avuga ko ari yo mpaumvu iteka abasirikare n’ingabo baba bari mu nama izo ari zo zose zikoreshwa n’ubuyobozi. Ati “Naho ubundi twajya kuvugana n’abasirikare cyangwa tukajya mu nama z’umutekano gusa”.
Yongeraho ko mu nshingano z’ingabo z’u Rwanda, iyo guteza imbere abaturage arti yo ya mbere, ibindi bikaza nyuma.
Ikindi, ngo iterambere ryibagirwa imibereho y’umuturage ntacyo ryaba rivuze, kuko ngo nubwo ubuyobozi bwahiga imihigo, bukayigeraho ijana ku ijana, nyamara hari abaturage bapfa, abandi bakibirwa inka cyangwa zikicwa, abandi ugasanga bafite amavunja, … Ngo bimeze bitya, kuvuga ko bahiguye imihigo uko bikwiye byaba ari nko kwikirigita ugaseka.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|