Ishyamba rya CEPGL riri hejuru y’umujyi wa Gisenyi ryibasiwe n’inkongi y’umuriro
Ishyamba riri ku musozi uri hejuru y’umujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29/05/2014 hashya ahantu hangana nka hegitare imwe ariko ku bwamahirwe inzego z’umutekano n’abaturage barahagoboka bazimya uwo muriro nta bintu birangirika.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba, ICP Gilbert Gumira, yatangaje ko iyi nkongi yabaye ku bw’impanuka ku buryo badacyeka ko yaba yatewe n’umuntu ku bushake kuko ahafashwe hasanzwe akayira gakoreshwa n’abantu bagenda n’amaguru kandi bashobora no kunywa itabi.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba ashima uburyo inzego zishinzwe umutekano n’abaturage bihutiye kuzimya umuriro.
Hejuru y’iryo shyamba hakorera ubuyobozi bwa gisirikare mu ntara y’uburengerazuba kuburyo iyo ritazima byari kwangiza byinshi, mu bikorwa byo kurizinya hakaba humvikanye n’isasu ryaturitse kubera umuriro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|