Ishuri rya Amerika ry’abarwanira mu kirere ryasuye u Rwanda

Itsinda ry’abanyeshuri ba Amerika biga ibijyanye no kurwanira mu kirere n’abayobozi babo bari mu rugendoshuri mu Rwanda, basuye Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Iri tsinda ry’abanyeshuri 11 n’abayobozi babo batatu, ngo bazanywe no kwiga ku muco w’Akarere mu bikorwa Amerika ifatanyamo n’u Rwanda. Ku ikubitiro, bakaba baganiriye n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016.

Batanga impano i Kigali
Batanga impano i Kigali

Aba banyeshuri bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira mu Kirere, Brig. Gen. Charles Karamba, aho baganiriye n’abandi basirikare bakuru ibijyanye n’inzira u Rwanda rwanyuzemo rwibohora.

Baganiriye kandi ku miterere y’igisirikare cy’u Rwanda, ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu gihugu no hanze yacyo mu gucunga umutekano, baganira kandi ku bufatanye hagati y’igisirikare cya Amerika n’icy’u Rwanda.

Bakiriwe n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u rwanda zirwanira mu kirere
Bakiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u rwanda zirwanira mu kirere

Nyuma yo gusura ibiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, umwe mu banyeshuri, Lt Col Scott Humphrey, yatangaje ko uruzinduko rwabo rugamije ahanini gusura no kwirebera ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye bw’igisirikari cy’u Rwanda na Amerika, kugirango basangire amakuru no gushimangira umuco w’ubufatanye ku mpande zombi.

Agira ati “Tugamije bwa mbere kumva neza uburyo bw’imikoranire yacu mu bya gisirikare, no kureba uko twarushaho kubushyiramo imbaraga, dusangira amakuru n’umuco w’abafatanyabikorwa bacu.”

Abanyeshuri biga kurwanira mu kirere mu ishuri ryo muri Amerika bageze i Kigali
Abanyeshuri biga kurwanira mu kirere mu ishuri ryo muri Amerika bageze i Kigali

Kimwe mu byo yishimiye ngo ni ukuntu Ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage bo hasi.

Agira ati “Natunguwe n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu giturage, by’umwihariko mu buvuzi. Ingabo zanyu zitanga mu buzima bwose bw’abanyagihugu!”

Ishuri rya Amerika ryigisha abarwanira mu Kirere bari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku ya 27 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2016. Biteganyijwe ko bagomba gusura Ishuri Rikuru rya Gisirikare, bakaganira n’abayobozi b’Ingabo n’abanyeshuri mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka