Irondo ryongeye gufata abinjiza mu gihugu ibitemewe

Abanyerondo bo mu Murenge wa Mutendeli, mu Karere ka Ngoma, bafashe moto ipakiye ibiro 120 by’amashahi yaciwe mu Rwanda.

Ni muri gahunda biyemeje yo guca ibiyobyabwenge na magendu bihanyuzwa bikuwe mu Burundi, nyuma yo gufata imodoka ipakiye imifuka y’urumogi umwaka ushize wa 2015.

Irondo rikozwe neza rikomeje gutanga umusaruro rita muri yombi abashaka gukora ibitemewe.
Irondo rikozwe neza rikomeje gutanga umusaruro rita muri yombi abashaka gukora ibitemewe.

Irondo mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Mata 2016 mu kagali ka Muzingira ryafashe moto yari ipakiye ibiro 120 by’amashashi. Ni nyuma kandi yo gufata imodoka ipakiye imifuka y’urumogi mu mwaka wa 2015.

Abafatanwe aya masashe ni Twizeyimana Theoneste na Hakizimana Tharicise, bakomoka mu Karere k’abaturanyi ka Kayonza, mu murenge wa Murama, batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Mata 2016.

Umwe mu banyerondo ryagafashe iyi moto ryo mu mudugudu wa Rwakandari Akagali ka Muzingira umurenge wa Mutendeli, avuga ko iyo moto yaje ubwo bari ku irondo mu masaha ya saa Cyenda z’igitondo bayihagarika ikanga guhagarara.

Yagize ati “Twari dufite amakuru ko iyo moto yagiye kuzana ibitemewe, ubwo yazaga twayihagaritse iranga ,tubwira bagenzi bacu imbere baragota abonye ko ntaho anyura ajya kwihisha tumusangayo.”

Uyu mugabo yavuye mu kaere ka Kayonza za Ngoma gutwara amasashe yifashishije moto.
Uyu mugabo yavuye mu kaere ka Kayonza za Ngoma gutwara amasashe yifashishije moto.

Singirankabo Jean Claude uyobora Akagali ka Muzingira, avuga ko abaturage bahagurukiye guca ibiyobyabwenge na magendu binyuzwa muri aka kagali bivuye mu Burundi.

Ati “Aka kagali kari karabaye n’inzira ibyo biyobyabwenge ndetse na magendu zicamo zikuwe mu Burundi. Ariko abaturage bafatanije n’ubuybozi twafashe ingamba zo guca ibyo bintu hifashishijwe amarondo.Amarondo yacu arakora neza kandi twabaciye intege byaragabanutse.”

Si ubwambere abaturage bifatiye abatwara ibiyobyabwenge kuko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2016, mu murenge wa Sake, abaturage bifatiye abantu bari biziritseho urumogi barenzaho imyenda bajijisha.

Abahatuye bavuga ko izo magendu n’ibiyobyabwenge bikurwa mu Burundi bikaza mu bwato binyuze inzira y’akagera, byagera mu kuzi bita Nyabugongo bagakomeza kugera ku kiraro cya Rwagitugusa ari naho ibyo bintu biviramo bakabijyana mu muhanda nijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka