Inyubako Polisi ikoreramo ku Muhima yibasiwe n’inkongi
Inyubako ikoreramo ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, ibyumba byayo bibiri byo ku gice cyo hejuru byafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2022.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hatahise hamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa bakeka ko byaba byaturutse ku muriro w’insinga z’amashanyarazi.

CP Kabera avuga ko iyi nkongi ikimara gufata iyi nzu Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bahise batabara, bazimya uwo muriro utarafata inzu yose.
Ati “Inkongi yabaye ni byo koko yafashe ibyumba bibiri, ariko ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro riratabara rirahazimya.
CP Kabera avuga ko iyi nkongi yangije ameza n’intebe byari mu biro gusa, ngo nta bindi bintu byangiritse kuko bahise bayizimya itarafata inzu yose.
Yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye kugira impungenge ku bintu byaba byangiritse kuko ibijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga bibikwa mu Busanza bitabikwa ku Muhima.
CP Kabera yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda kwirinda icyateza inkongi, asaba ko abahura n’ikibazo cy’inkongi bakwihutira guhamagara kuri nimero 111, 0788311224, cyangwa 0788311120.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuba ndimbati yarafunguwe