Imyanzuro idasanzwe yafatiwe abatwara abantu n’ibintu muri Nyabarongo
Inama yahuje abayobozi b’imirenge ikora kuri Nyabarongo yo mu Karere ka Kamonyi n’aka Rulindo, abaturage n’abakoresha amato muri Nyabarongo mu rwego rwo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, yanzuye ko nta muturage n’umwe wemerewe kuba yakorera akazi ko gutwara abantu n’ibintu muri Nyabarongo atujuje ibyangombwa bisabwa byabugenewe.
Iyi nama yanzuye ko ubwato butwara abantu muri Nyabarongo bugomba kuba bufite moteri, bukaba bufite amakoti yatuma batarohama mu gihe habaye impanuka (life jacket) ndetse bunafite ubwishingizi.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye muri Nyabarongo tariki ya 3/1/2015 kugeza n’ubu imirambo ya bamwe mu barohamye ikaba itaraboneka.
Iyi nama yabereye mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Shyorongi kuwa 7/1/2015 yahuje abarebwaga na y bo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi n’uwa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nkunzingoma Zazu, ngo abatwara abantu n’ibintu bo mu Murenge wa shyorongi bagomba kubanza kuzuza ibyangombwa bakabona gusubira gukoresha aya mazi uhereye umunsi iyi nama yabereye.
Yagize ati “mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage ku mpande zombi, ubuyobozi twasabye ko nta bwato bugomba kujya mu mazi gukora akazi butujuje ibyangombwa bisabwa”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba bwari buhagarariwe n’ushinzwe irangamimerere, Nduwumwami Deo yavuze ko ibyemezo bafashe ari nta kuka kuri buri wese ukeneye gukorera mu mazi ya Nyabarongo.
Gusa ariko ku ruhande rwa ba nyiramato kimwe n’abaturage, ngo iyi myanzuro ntiyabanyuze kuko bamwe muri bo bumva ko bagomba gukomeza gukora ngo ibyangombwa bikaba byashakwa ariko akazi kabo ko kwambutsa abantu bava mu karere ka Rulindo na Kamonyi kadahagaze.

Nkundineza Potine ukorera ku cyambu gihuza utugari twa Biraro ko mu Murenge wa Ngamba na Kijabagwe ya Shyorongi yagize ati “Ubuyobozi bwari bukwiye kutwihanganira tugashaka ibyo badusaba ariko tunakora kugira ngo dufashe abagenzi kwambuka. Imyanzuro ifashwe iradutunguye ntitwari tubyiteguye gusa tugomba kubyubahiriza nta kundi”.
Mu mato agera kuri 20 yakoreraga mu mazi ya nyabarongo ahuza utu turere twombi hemerewe gukora ubwato bwa koperative COTABA ngo kuko ari bo bonyine basanze bujuje ibyangombwa bisabwa.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|