Imfungwa yarashwe igeragezaga gutoroka kasho, ihita ipfa

Kuri iki Cyumweru, tariki 17 Mata, ahagana saa moya za mugitondo, umugabo witwa Mbyariyehe Olivier wari ufungiye muri kasho ya sitasiyo ya polisi y’u Rwanda ya Kiyumba mu Karere ka Muhanga yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka, bimuviramo gupfa.

Itangazo rya Police y’u Rwanda rivuga ko Mbyariyehe yari ahafungiye guhera tariki 14 Mata 2016, akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo gutema umwe mu bagize Urwego Rwunganira Uturere mu gucunga Umutekano (DASSO) witwa Hategekimana Jeremie, wari ku kazi, ubu akaba ari kwivuriza mu bitaro bya Kabgayi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje aya makuru agira ati "Umunsi yafashweho, Mbyariyehe yasanzwe ari gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riri mu Murenge wa Rongi, akaba yaragiraga ngo abicanemo amakara. Ubwo umuyobozi w’umudugudu n’abagize uru rwego rwa DASSO babiri bazaga kumubuza kubikora, yahise atemesha Hategekimana umuhoro, aramukomeretsa bikomeye."

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ubwo Mbyariyehe yakurwagaho amapingu agiye mu bwiherero, ngo yahise yiruka agira ngo acike, bituma uwari amurinze amurasa ahita agwa aho.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko ibyaha yakoze bihanwa n’ingingo ya 30 n’iya 416 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Mbyariyehe yashinjwaga kandi n’abaturanyi be kunywa ibiyobyabwenge byamuteraga gukora ibikorwa bihungabanya ituze ryabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukarere ka karongi mudutabarize minisiteri yo kurwanya ibiza idutabare kuko birakabije.kd hategurwe uburyo bwo kwigisha abantu kwirinda ibiza,uwo muganga se ko numva akazike arugukuramo inda yumvishe turi muri gahunda yo kuringaniza urubyaro agirango nuko bikorwa?ubutabera bukore akazi

ndayizeye josias yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Hari hageze ko ibintu bihinduka.. niba bishoboka ! Ubundi iyo umuntu arwaye ahabwa imiti akavurwa agakira. Atakira, gupfa bibaho, akitaba Immana. Ariko mu Rwanda hashize igihe tuvuge nk’umuntu urwaye umutwe, aho kumuha umuti w’umutwe ngo akire, ahubwo bahitamo kumuca umutwe ! Nibyo koko uwo muntu ntazasubira kurwara umutwe ! Ariko se nta bundi buryo buruta ubwo ???

Ronnie yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka