Imbwa zariye abantu barindwi bajyanwa mu bitaro
Abantu barindwi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rulindo bariwe n’imbwa zirabakomeretsa bibaviramo kujyanwa mu bitaro.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Mata 2016, ni ho izi mbwa zariye abantu mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, yavuze ko mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Mvuzo, mu Mudugudu wa Kabuga, zariye abantu bane, mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Mugote, mu Mudugudu wa Kabasigi, zariye abana babiri. Naho mu Murenge wa Masoro, mu Kagari ka Kivugiza, mu Mudugudu wa Nyarurembo zirya Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko.
Kayiranga yagize ati “Izo mbwa zikimara kurumagura bikomeye abo bantu bose harimo n’abana n’umusaza, bahise bakorerwa ubutabazi bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Rutongo biherereye muri aka karere, bakaba barimo gukurikiranwa n’abaganga.”

Yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kigaragara mu mirenge imwe n’imwe muri aka Karere, nk’Umurenge wa Base na Tumba, aho imbwa zo mu gasozi zariye ihene n’intama bigera muri 15 zimwe zigapfa izindi zikavurwa.
Izo zagiye zipfa ba nyirazo babujijwe kuzirya kugira ngo zitabatera ibindi bibazo, ahubwo barazishyingura.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko akarere katumije umuti wica imbwa, kugira ngo bazitege ntizikomeze kurya abantu n’amatungo.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
izombwa bazice bazirase nigikondo hasigaye harimbwa nyishi.
Mbonye ayo mafoto yabariwe nimbwa numva ndababaye,Abaganga bakurikiranire hafi izo nkomere naho nyarabayazana abihanirwe.
Ndihanganisha uwo muryango wahuye ni mpanuka yokurwirwa ni Inzu.
Ndashimira Police yacu,ntabwo bameze nkigihugu ntavuze aho bakwiba uwakwibye agasangira na Police bakaguhindura umusazi.
ntibyoroshye akarere jabikurirane vuba kuko bitabaye ibyo abantu nibintu byahashirira. abakomeretse mugume mwihangane