Iburasirazuba: Inama y’umutekano yafashe ingamba ku mpanuka zo mu muhanda
Inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yateranye tariki ya 6/08/2014, yasabye ko inzego zose n’abantu ubwabo bagira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kuko mu mihanda yo muri iyi Ntara hakunze kubera impanuka zihitana ubuzima bw’abaturage benshi.
Iyi nama kandi yasabye amasosiyete y’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gushyiraho ingamba zifatika ku bashoferi bazo kugira ngo barangwe n’imyitwarire iboneye irimo kwirinda ubusinzi, kuvugira kuri telefone n’umuvuduko ukabije kandi bakubahiriza andi mategeko rusange agenga umuhanda.
Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’ubw’uturere tuyigize, Ingabo na Polisi ndetse n’abahagarariye amasosiyete y’imodoka[Express] zitwara abagenzi muri iyi Ntara, yagaragaje ko umutekano muri rusange wifashe neza, ariko ikibazo cy’umutekano muke mu muhanda kigaragara nk’ingutu kuko hakunze kuboneka impanuka zihitana ubuzima kandi ngo mu bigaragara biba bitewe n’impamvu zashoboraga kwirindwa.

Kuri iyi ngingo, abitabiriye inama, bagarutse ku mpanuka yabereye mu karere ka Gatsibo mu kwezi gushize kwa Nyakanga igahitana abantu 15, maze basaba ko hafatwa ingamba zikomeye, kugira ngo abashoferi batwara abagenzi bajye bakurikiranwa bihagije kandi n’uteshutse ku nshingano abihanirwe kugira ngo abantu bakumire bene izo mpanuka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette, yibukije ko abagenzi bafite uburenganzira ku buryo mu gihe batabona icyizere mu mushoferi ugiye kubatwara, bajya babyanga ndetse bagahamagara inomero za telefoni zatanzwe kugira ngo ikibazo gikemuke, maze babe barengeye ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’akajagari gatezwa n’imodoka zisanzwe zizwi nka “Express” nyamara ngo ugasanga zigenda zifata abantu ku mihanda ndetse zikahatinda nk’ibya “Twegerane”.
Ibi na byo ngo bikunze guteza impanuka kuko usanga abashoferi b’izi modoka bagenda biruka cyane kugira ngo batanguranwe bene abo bagenzi, ahanini baba badafite n’amatike yagenewe kugenda muri izo modoka za “Express”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amasosiyete y’imodoka [Express] zikorerera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ngeze Issa, yemeye ko ibyo bashinjwa ari ukuri kandi ko bamaze kubitahura ku bashoferi babo ariko ngo batangiye ubufatanye nk’amasosiyete yose akorera mu Ntara y’Iburasirazuba, ku buryo bazabasha gukurikirana abashoferi babo kugira ngo birinde iyo myitwarire mibi inakunze guteza impanuka, nk’uko yabivuze.
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu muhanda mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Muvunyi Deo, yatangaje ko mu gihe kiri imbere, kugira ngo umushoferi yemererwe gutwara imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizajya bimusaba icyemezo cy’uko ari umunyamwuga “Vocational Card”.
Iki cyemezo kizajya gihabwa umushoferi w’indakemwa mu mico no mu myifatire, uzajya abanza guhabwa amahugurwa y’imyitwarire nyayo ikwiriye kuranga umushoferi wahabwa inshingano zo gutwara abantu no kwita ku buzima bwabo.
Ibi bigasobanura ko mu minsi iri imbere, kugira uruhushya rwo gutwara imodoka gusa n’inzego zarwo (categories) bitazaba bihagije ku mushoferi kugira ngo yemererwe gutwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|