Iburasirazuba: Abantu 16 batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura bw’inka

Ku ishami rya Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, hafungiye abantu 16 bakurikiranweho ubujura bw’inka bwakorewe mu bice bitandukanye by’iyi ntara, by’umwihariko mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Polisi yabereye itangazamakuru kuwa mbere tariki 1/6/2015, ikaba ibakekaho kugira ihuriro ry’ubujura bwo kubaga inka bakazohereza mu baguzi b’iKigali, na bo bakazicuruza mu mahahiro agezweho azwi nka za “Alimentation/Supermarket”.

Abantu 16 bakurikiranweho ubujura bw'inka bwakorewe mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abantu 16 bakurikiranweho ubujura bw’inka bwakorewe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubu bujura bukorwa ku bufatanye bwa bamwe mu bacuruzi b’inyama bakorera mu Mujyi wa Kigali n’abashimusi b’inka bo muri utu turere. Abashimusi biba inka mu nzuri ku bufatanye n’abashumba; bakazibaga rwihishwa, bakazifunga mu masashi; bagashyira mu mifuka.

Abo bacuruzi b’i Kigali baba bafitanye itumanaho n’abo bashimusi, boherezayo abakozi basanzwe bo mu ngo cyangwa abandi bantu bigizize nk’aho batajijutse bagahura n’abafite inyama.

Icyo gihe ngo bahita bazibashyirira mu modoka zitwara abagenzi bakazishyira abazibatumye i Kigali. Abacuruza bene izo nyama ngo bagerageza kugabanya igiciro kandi bakagurirwa cyane.

Mu batawe muri yombi, harimo babiri ngo bari boherejwe n’umucuruzi umwe wo ku Gisozi ariko ntibari baziranye ndetse yari yabohereje mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare kuvanayo inyama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko mu gihe cy’amezi 7, hamaze kwibwa inka zigera kuri 80 muri iyi Ntara y’Iburasirazuba; bityo ngo Polisi ikaba ikomeje gukoresha ingufu zishoboka kugira ngo irwanye ubu bujura bw’inka.

Uretse aba baturage beretswe itangazamakuru, CSP Twahirwa, avuga ko abamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 53 bose bafatiwe mu Karere ka Nyagatare.

CSP Twahirwa avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye guca ubu bujura ndetse n’iryo huriro (network) ry’abajura rihera i Kigali kugeza muri utu turere tw’Intara y’Iburasirazuba. Yongeraho ko muri ubu bujura, habamo ubufatanyacyaha ku biba inka no ku babaranguraho inyama kuko ngo baba bazi neza ko baguze inyama z’injurano.

CSP Twahirwa atanga ubutumwa bwo kwirinda kugura bene izo nyama kuko zishobora guteza ingorane zitandukanye zirimo kuba zateza uburwayi bitewe n’uko zitaba zapimwe, kuba zibwe bikaba byatuma abantu bakurikiranwa, no ku bazicuruza kandi bazi neza ko inyama abantu bagiye kurya zidafite ubuziranenge.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko icyaha cy’ubujura budakoresheje ikiboko, gishobora guhanishwa uwagikoze igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’ibyo yibye bishobora gukubwa inshuro ebyiri kugeza ku 10.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka