Ibiza byahitanye abantu 4 mu karere ka Nyabihu

Abagore babiri n’abana babiri bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 09/05/2012 igeza mu masaha ya mu gitondo cyo kuwa 10/05/2012 mu murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu.

Uretse abantu bane bahitanywe n’ibyo biza, amazu agera kuri 30 y’abaturage mu murenge wa Jomba nayo yasenywe n’iyi mvura y’umurengera ku buryo abaturage bakuwe mu byabo.

Ubutaka bwo ku misozi bworoshye bwagiye bumanuka ku buryo bwafunze umuhanda Mukamira-Ngororero mu bice byinshi byawo. Kuzongera kuba nyabagendwa ntibizoroha.

Imyaka itari mike y’abaturage irimo ibigori, ibirayi, ibishyimbo n’ibindi nayo iragenda ihangirikira ku buryo nabyo bishobora gutera ikibazo cy’inzara abaturage.

Ku gicamunsi cya tariki 10/05/2012, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin, yasuye ahashegeshwe n’ibyo biza mu murenge wa Jomba. Yatangaje ko ibiza ari ibintu biba bititeguwe ariko ko basaba buri muturage wese ufite umutima utabara ndetse n’icyo yaramira abaturage bahuye n’ibyo bibazo ko yabafasha.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba kandi yasabye abaturanyi b’abahuye n’ibiza kuba babacumbikiye mu gihe hagashakishwa ubufasha no gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.

Uretse ibiza nk’ibyo, mu murenge wa Mukamira n’ahandi hirya no hino muri Nyabihu, imyaka y’abaturage ndetse n’amazu bigenda birushaho kwangirika. Ahitwa muri Nyirantarengwa no hafi yaho imyaka y’abaturage igenda irengerwa ndetse n’amazu agasenyuka.

Raporo igaragaza uko ibiza byibasiye abaturage ndetse n’abasenyewe amazu bagera kuri 30 yagejejwe Minisiteri ifite ibiza mu nshingano zayo (MIDIMAR) kugira ngo bakorere ubuvugizi abahuye n’ibiza; nk’uko Sahunkuye Alexandre, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu yabitangaje.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka