Huye: Ikamyo yaguye, ku bw’amahirwe ntihagira upfa
Ahitwa mu Gahenerezo ho mu murenge wa Huye, akarere ka Huye, hafi saa cyenda zo mu ijoro rishyira kuri uyu wa 27/5/2014 haguye ikamyo yari itwaye ibicuruzwa ibivana i Kigali ibijyana i Rusizi. Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye, n’nkuta z’inzu yagwiriye nta cyo zabaye cyane.
Ibicuruzwa iyi modoka yari yikoreye byiganjemo imifuka ya kawunga ndetse n’iy’umuceri hamwe n’amavuta, urebye na byo ntacyo byabaye kubera ko byafashwe n’amakarisori y’iyi modoka, aya makarisori na yo akaba yegamiye inkingi n’urukuta rw’ibaraza ry’inzu y’aho mu Gahenerezo.
N’ubwo ubusanzwe abatuye mu gasantere iyi mpanuka yabereyemo bavuga ko umuhanda baturiye ari muto cyane (bitwararika guhungira kure y’umuhanda iyo hanyuze bene bya bikamyo binini kuko byuzura umuhanda), iyi mpanuka ngo ntiyatewe n’uko uyu muhanda ari muto.

Uwari uyitwaye witwa Jean Claude Habanabakize avuga ko yatewe n’imodoka y’ibeni yitambitse mu muhanda, ikamwima inzira yo kunyuramo, yagerageza no guhagarara mu buryo butunguranye bikanga.
Yagize ati “naturutse hakurya hariya (yerekanaga munsi y’urutoki rwa gereza ya Huye), mbona ibeni yaturukaga mu gahanda kari kuri metero nkeya imbere yanjye (uwo ni umuhanda w’ibitaka uturuka ku murenge wa Huye). Nayihaye amahoni kugira ngo indeke mpite, iranga irinjira, na bwo kandi ntiyampa inzira ngo ntambuke ahubwo ikwira umuhanda wose.”
Kubera ko yihutaga, ngo gufata amaferi byamwangiye ni ko kwegeka imodoka ku iduka riri hafi aho, ari na ryo yaguyeho. Ati “iyo ntashaka uko njya ku ruhande nari kugonga iyo beni yari ituri imbere kandi njye n’uwo twari kumwe twari gupfa.”

Iyo beni ngo yahise yigendera, ariko abajyaga gusenga muri ayo masaha batuye hafi aho baje kubabwira ko ari iy’uwitwa Manweri utuye mu Gahenerezo. Ngo “yagendaga nk’ifite ikibazo kuko itavaga aho iri (yagendaga buke cyane).”
Abari aho impanuka yabereye batuye hafi aho bavuze ko nta gihe gishize uyu Manweri agonze kigingi w’iyi beni Habanabakize avuga ko yamuteje impanuka. Kigingi uwo ngo yari ari kumuyobora hanyuma aramugonga arapfa.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|