Huye: Benga nyirantare kuko urwagwa rutabona abakiriya
Abenga inzoga z’ibiyobyabwenge bamwe bita nyirantare abandi bakazita ibikwangari bavuga ko babiterwa n’uko iyo benze iz’ibitoki baziburira icyashara kuko ngo abakiriya babo bikundira izi za nyirantare.
Uwizeyimana Damascéne w’ahitwa i Rugango ho mu Murenge wa Mbazi, akaba umwe mu bakora izi nzoga, kuwa 22/1/2015 yafatanywe litiro 200 z’igikwangari ubwo sitasiyo ya polisi ya Ngoma yashakishaga ibiyobyabwenge muri uyu murenge.
Agira ati «Ucuruza iy’ibitoki abandi bacuruza nyirantare bakajya kunywa nyirantare wowe iyawe y’ibitoki ntibayinywe, ukaba wanayimena. Impavu ni uko nyirantare igura makeya. Icupa rya nyirantare rigura 150, naho iry’urwagwa rikagura 200 na 250».

Aba bafatanywe nyirantare banavuga ko babikora bashakisha imibereho kandi ko yica uwanyoye nyinshi.
Uwitwa Agnès Uwingabire ati « rwose nanjye nyinywaho kandi ntacyo intwara. Iyo unyweye nyinshi ni bwo ikwica. Iyo unyweye iringaniye nta kibazo igutera».
Augustin Gakwaya na we ati «Kwenga ino nzoga, ni amirwaneho. Kuba bayibuza ariko umuntu akanga akayikora, aba ari ugushakisha imibereho».

Uretse litiro 200 za nyirantare, polisi ya Ngoma yanafatanye abanyembazi ibiro 400 by’ifumbire mvaruganda. Ese na yo ni iyo bashyira muri izi nzoga nk’uko bivugwa?
Uwizeyimana Damascéne ari na we wayifatanywe ati « oya. Iyi tuyigurisha n’abahinzi bakeneye amafumbire kandi natwe tukayifashisha mu buhinzi».
Ngo n’ubwo asanzwe azi ko kugurisha ifumbire mvaruganda bitemerewe ubonetse wese, yayakiriye kuko uwayimuhaye yavugaga ko yujuje ubuziranenge. Ngo yari yanamubwiye ko uzayimusangana akibaza ku buziranenge bwayo yazamuterefona, nyamara ngo ubwo bamufataga yamuhamagaye ahubwo afunga terefone.
Kuba ngo badakoresha iyi fumbire mu gukora nyirantare binemezwa na Agnès Uwingabire agira ati «ubundi nyirantare kuyenga ni ukwarika amazi, ubundi ugashyiramo isukari, ni uko ukavanga n’umuseburo ugashyiramo n’imbetezi».

Mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyakozwe na sitasiyo ya polisi ya Ngoma, hafashwe litiro 1375 za nyirantare, litiro 2 za kanyanga, ibiro 400 by’ifumbire mvaruganda, udufungo 90 tw’urumogi, isukari bivugwa ko yica ubuzima ipima nk’ikiro, ndetse n’amashashi menshi bivugwa ko agurwa i Burundi.
Abafatanywe nyirantare bajyanywe kuri Transit center y’i Mbazi aho bazigishirizwa bakanacibwa amande, naho abafatanywe ifumbire, kanyanga ndetse n’urumogi bo bazakurikiranwa mu butabera.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|