Hindiro : Impanuka ihitanye 6 abandi bajyanwa mu bitaro
Kuri iki gicamunsi tariki 1 Ukwakira 2015, ahitwa Hindiro mu Karere ka Ngororero habereye impanuka y’imodoka ya HIACE 4 muri 17 yari itwaye bahita bahisiga ubuzima.

Iyi mpanuka ihitanye 4 abandi bajyanwa ku Bitaro bya Kabaya bakomeretse cyane.
10 mu bari muri iyo modoka bamaze kugezwa ku Bitaro by’Umwami Fayisali hifashishijwe ubutabazi bw’indege mu gihe babiri bari bawatwawe muri CHUK n’imbangukiragutabara (ambulance) na bo ngo bahise bapfa bakihagera naho batatu bakaba barimo gukurikranirwa mu Bitaro bya Kabaya.
Ernest Kalinganire.
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
ikigaragara nuko iyimodoka yirukaga bya simusiga, aba chauffeurs rwose mureke kwiruka, mwitabara natwe abagenzi mudutabara
impanuka zimaze abantu, ziraterwa niki? police nihaguruke, ariko se ko ntako baba batagize.
mbega accident RIP abapfuye...ubu niho nakumva impanvu police idusaba gukoresha controle technique, no kureka kwiruka cyane, iyimodoka iyo ijya kuba yajyendaga buhoro ntago yari kumera gitya.
Ubu iyi mpanuka yatewe ni iki? nimutubwire,imodoka kugera aho hikubakuba nkurupapuro.
Ese ubu koko kugirango izi mpanuka zigabanuke hakorwa iki koko? imiryango yaba bantu niyihangane.
iyi yo yatewe niki mbese ko ntacyo mwadutangarije
izi mpanuka zirakabije kabisa, ibyaribyo byose ziterwa numuvuduko ukabije rero nibihutishe bya byuma bazashira mu modoka zitwara abantu bigabanya umuvuduko naho ubundi abanyarwanda barashira
iyi mpanuka yaba yatewe niki? abapfuye Imana ibakire mubayo,Imiryango yabo yihangane.