Gishyita: Umumotari moto ye izafatirwa mu kwiza mazutu azayamburwa

Polisi y’u Rwanda/Sitasiyo ya Gishyita mu Karere ka Karongi irasaba abamotari bibumbiye muri COTAMOKAMU (Cooperative Taxis-Moto Karongi Mubuga) kurinda no gucunga umutekano by’umwihariko bagakumira ubujura bwa mazutu bugaragara mu mirimo yo gukora umuhanda Rusizi-Karongi.

Umuhanda Rusizi-Karongi ukorwa na ba rwiyemezamirimo b’Abashinwa, muri iyi minsi harimo kuvugwa cyane ubujura bwa mazutu ku buryo ngo hari zimwe mu modoka za FUSO zitagikandagira kuri za sitasiyo zanyweragaho mazutu kubera ko baba bayiguze n’abakora imirimo yo gutunganya uwo muhanda.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita, CIP Adrien Rutagengwa, avuga ko ubujura bwa mazutu mu muhanda Rusizi-Karongi bumaze gufata indi ntera akaba ari yo mpamvu barimo gukorana n’inzego zose zishoboka kugira ngo babuhagarike.

CIP Rutagengwa yabwiye abo bamotari ko uzafatirwa mu makosa nk’ayo Polisi izamwambura moto ikayifunga kandi ko uwo bazafungira moto azajya kuyisubizwa amaze gutanga ibirenze ibyo izaba yari itwaye.

CIP Rutagengwa akavuga ko uretse no kuba umuhanda ukorwa n’abashinwa bakaba bibwa na bene wabo ngo bitaba ari byiza kuri rwiyemezamirimo wafashe iryo soko yizeye ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi cyubaha amategeko.

Agira ati “Ni uguhesha igihugu isura mbi, ni yo mpamvu dusaba aba bamotari kureka n’uwo babibonyeho cyangwa baketse bakamutangira amakuru.”

Nsengimana César, umwe mu bamotari ba Gishyita, avuga ko mu nama bakoranye na Polisi tariki 25/09/2014 byatumye bafata umwanzuro y’uko igihe cyose babonye ubwo bujura bukorwa bazajya bahita baha Polisi amakuru cyangwa banabimenya bitaraba bagakumira kugira ngo bahagarike icyaha kitaraba.

CIP Adrien Rutagengwa asaba abamotari kwirinda ababagusha mu makosa y'ubujura bwa mazutu no kubatungira agatoki aho babibonye.
CIP Adrien Rutagengwa asaba abamotari kwirinda ababagusha mu makosa y’ubujura bwa mazutu no kubatungira agatoki aho babibonye.

Ubu bufatanye na Polisi mu gukumira ubujura bwa mazutu mu muhanda Rusizi-Karongi bunashimangirwa n’Umuyobozi wa Koperative y’Abamotari ba Gishyita COTAMOKAMU, Ntabanganyimana Bosco, uvuga ko na bo batakwihanganira abamotari babahesha isura mbi.

Ntabanganyimana agira ati “Uyitwaye na we aba ari umujura kuko ni ubufatanyacyaha.” Akaba asaba abamotari ko igihe cyose babonye umwe muri bo abikora bazajya batanga amakuru kuri Polisi no kubuyobozi bwa koperative kugira ngo awabikoze akurikiranwe.

Iki kibazo cy’ubujura bwa mazutu mu muhanda Rusizi- Karongi cyanumvikanye mu nama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Karongi yo ku wa 11 Nzeri 2014.

Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’inzego z’umutekano bwasabye abayobozi b’imirenge gukorana n’ubuyobozi bwo hasi n’inzego z’umutekano bagakumira ubwo bujura.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, akaba yaragiraga ati “Abo Bashinwa bagomba kumenya ko bari mu gihugu kigendera ku mategeko.”

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka