Gisagara: Abasore bane bakurikiranweho gukoresha amafaranga y’amakorano
Kuri stasiyo ya Polisi ya Gisagara, hafungiwe abasore bane bakekwaho gucuruza no gukoresha amafaranga y’amahimbano, bakavuga ko bayahabwa n’umugabo witwa Ngiruwonsanga Felix uzwi ku izina rya Rukara, aho bamuha amafaranga mazima akabaha amafaranga y’amakorano akubye kabiri ayo baba bamuhaye.
Umwe muri aba basore bane yitwa Nshimiyimana Adrien ufite imyaka 23 ucururiza mu isoko rikuru rya Huye. Yafatiwe mu karere ka Gisagara mu cyumweru gishize afite amafaranga ibihumbi 80 agizwe n’inoti 40 za bibiri z’inkorano.
Ngo uretse inoti y’ibihumbi bibiri yari amaze kuguraho ama unites ya terefone iyo noti igahita ivumburwa ko ari inkorano, andi yo ngo yari akiyabitse.
Nshimiyimana avuga ko yayaguze n’uwitwa Rukara akaba avuga ko yamuhaye ibihumbi 40 by’amafaranga mazima kugira ngo ahabwe ibihumbi 80 by’amafaranga y’amakorano.
Ati “Nibwo bwa mbere naringiye kuyakoresha, nguzeho agakarita ka TIGO bahita bayafata, bari baransobanuriye uko nzajya nyakoresha, ko nzajya ngenda nguraho utundu duke bamvunjira nkajya ngenda ngarura amazima”.
Hakizimana Paul w’imyaka 29 nawe ucururiza mu isoko rikuru rya Huye, niwe wari ubitse amafaranga ya Nshimiyimana ubwo bafatwaga na Polisi bombi bari kumwe. Avuga ko we atari azi ko ayo mafaranga ari amakorano ngo ahubwo yayahawe na Nshimiyimana ngo amubikire ntiyirirwa ayagenzura ngo kuko atari aye.

Ntivuguruzwa Jacques na Munyeshaka Hassan nabo baregwa iki cyaha, bahakana ko amafaranga y’amahimbano yafashwe agera ku bihumbi 200 y’inoti za bitanu yari ayabo.
Bavuga ko ngo yari aya Ngiruwonsanga Felix bita Rukara kuko bo bafashwe bamaze kubonana na Rukara aho yari yabasabye kumuzanira i Remera ya Kigali igikapu bagikuye i Nyabugogo nyamara ngo ntibari bazi ibiri mu gikapu.
Mu gihe bafatwaga Rukara we yahise aburirwa irengero akaba agishakishwa n’inzego z’umutekanno.
CSP Hubert Gashagaza, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano bibangamiye ubukungu bw’igihugu kuko bitesha agaciro ifaranga ry’igihugu, bityo akaba akangurira abaturage kuba maso mu gihe bakira amafaranga kugira ngo batabahangika amafaranga y’amakorano.
Ati “Icyo dushishikariza abaturage ni ukujya bashishoza igihe bakira amafaranga, kuko ibi ni ibikorwa bibi byahungabanya ubukungu bw’igihugu igihe aya mafaranga y’amakorano yaba menshi”.
Nk’uko biteganwa n’ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aba bakurikiranweho n’iki cyaha, kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|