Gikundamvura: Batoraguye umurambo w’umwana bakeka ko yicishijwe akagozi
Mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w’umwana witwa Ukwishaka Eliphase w’imyaka 3 wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero ashakishwa n’umuryango we.
Uwamahoro Theopiste , ise wa nyakwigendera Ukwishaka, avuga ko aheruka umwana we akurikiye abandi bajya kuvoma , abana barikumwe na we bo bakavuga ko bakiri munzira ngo babonye umugabo witwa Habakwizera amufata akaboko amujyana iwe amuha ipapayi hanyua ngo ahita yirukana abandi bana aramusigarana.
Kuva ubwo, ngo uwo mwana ntiyongeye kuboneka ndetse n’uwo mugabo ngo yahise ava iwe ajya kurara kuri CIMERWA, ndetse bamaze kumenya amakuru y’umwana ngo bashakishije uwo mugabo baza gusanga yaraye kwa mubyara we witwa Urimubenshi kuri Cimerwa.
Gusa, Urimubenshi we avuga ko atazi impamvu uwo mugabo yagiye iwe gucumbika kandi assize urugo rwe . Bityo, Habakwizera ukekwaho kwica uwo mwana yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ubu akaba ari sitasiyo ya Polisi ya Muganza.
Mutabazi Charles, umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gikundamvura, avuga ko nubwo bikekwa ko uwo mwana yaba yaranigishijwe akagozi nta gihamya babifite ariko agahamya ko ibyo bintu by’akagozi byigeze gutera mu myaka ya 2011 kugera 2013.
Akomeza asaba ababyeyi kujya biyegereza abana birinda kubatuma kure kuko bikurura ibibazo bitunguranye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|