Gikondo: Babiri bafatiwe mu cyuho bibisha imbunda

Polisi y’u Rwanda yerekanye abajura babiri yafatiye i Gikondo ku mugoroba wo kuwa Gatanu, bibisha imbunda yo mu bwoko bwa Pistolet.

Aba bajura barimo uwitwa Ally Bahizi bakunze kwita Ninja hamwe na Amri Rugerinyange, berekanywe ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2015 .

Imbunda Polisi yafatanye ibisambo
Imbunda Polisi yafatanye ibisambo

Umuvugizi wa Polisi CSP Celestin Twahirwa yatangaje ko aba bajura bafashwe bibisha imbunda ya pistolet , bafatiwe i Gikondo aho bari baje kwiba sosiyete y’Abahinde, bakisanga bafungiranywe mu gipangu bibiyemo, umwe akabasha gucika, ariko babiri bagafatanwa Miliyoni 5,6 z’Amanyarwanda, bari bamaze kwambura Abahinde ku ngufu.

Yagize ati" Aba bajura baje ku iduka ry’aba bahinde ari batatu, umwe asigara mu modoka abategereje, babiri aba aribo binjira mu iduka kwiba ".

CSP Twahirwa yatangaje kandi ko aba bajura bageze muri iri duka bagatangira kubaza aba bahinde uko ibicuruzwa byabo bigura bigize abakiriya basanzwe, nyuma bagahita babafatiraho imbunda bakabaka amafaranga yose bafite.

Aba bajura nibo Polisi yerekanye bafatiwe mu cyuho
Aba bajura nibo Polisi yerekanye bafatiwe mu cyuho

Yagize ati " Aba bajura bambuye aba bahinde Miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda maze basohotse basanga abarinda iki kigo bamaze kubimenya bafunga umuryango imodoka ibura uko isohoka, batabaza Police ihita ihagera, umwe muri bo abasha gusimbuka urupangu aracika, abandi babiri bafatanwa amafaranga n’imbunda".

Umwe mu bahinde bari bibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda ko yabatabaye ikagaruza amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu CSP Celestin Twahirwa
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CSP Celestin Twahirwa

Yagize ati" “Turishimye kandi turashimira Polisi y’u Rwanda kuko amafaranga yacu yose twayasubijwe, ibi biragaragaza ko mu Rwanda ari ahantu heza, ibintu byose ari amahoro nugerage kuyahungabanya bitamuhira, hano dufite amahoro rwose n’ibintu byacu birarinzwe.”

Aba bagabo nibahamwa n’iki cyaha bashobora bazahanishwa ingingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igihano kuva ku myaka ibiri y’igifungo kugera kuri itanu n’ihazabu ingana n’ibyo bari bibye byikubye inshuro eshanu kugera ku 10 bitewe n’ibyagenwa n’umucamanza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka