Gicumbi: Umwana yarohamye mu mugezi ahita apfa

Umwana w’imyaka 7 witwa Nizeyimana Fils wo mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi yarohamye mu mugezi ahita apfa ubwo abo bari kumwe barimo bamuhererekanya nuko arabacika agwa mu mazi ahita atwarwa arapfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya Ngendabanga Jerome avuga ko basabye abantu kwirinda kwambukira ahantu hadashobotse muri ibi bihe by’imvura aho babakanguriye kutambukira ku biti kuko bishobora kubateza impanuka.

Avuga ko kuba uyu mwana yabacitse akagwa mu mazi agakurizamo urupfu ari uburangare bw’abari kumwe nawe kuko babashishikarije kenshi kwirinda kwambukira ku biti kuko byabateza impanuka zikomeye.

Ngo bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga bwo kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabakururira impanuka zizana impfu zitunguranye.

Ibi kandi akabisaba ababyeyi ko bagomba kubungabunga ubuzima bw’abana babo babarinda kujya mu migezi no mu biyaga kuko usanga akenshi barohama ndetse imirambo yabo ikaboneka hashize igihe. Umurambo w’uyu mwana waje kuboneka ujyanwa gushyingurwa tariki 27/02/2014.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka