Gicumbi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw’umukarani mugenzi wabo
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi abakarani batatu bakorera mu isoko rya Byumba nyuma yo gukeka ko baba bagize uruhare mu rupfu r’wumwe mu bakarani mugenzi wabo basanze yapfuye aryamye hafi y’isoko.
Mu gitondo cyo ki uri uyu wa 24/9/2014 nibwo bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Byumba basanze umukarani witwa Biyumvire bakunze guhimba Kazungu aryamye iruhande rw’isoko yapfuye.
Ntabana Florien avuga ko bamubonye aryamye bamwitegereje bakabona yapfuye bahise bihutira kubibwira ubuyobozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, avuga ko bahise bashakisha amakuru yo kumumenya niko kumwereka abakorera mu isoko rya Byumba maze bavuga ko yari umukarani.
Ngo baje gusanga impande y’uwo murambo wa Biyumvire hari ikote ry’umwe mu bakarani bakorana mu kazi ko kwikorera imizigo witwa Harerimana maze inzego z’umutekano zimuta muri yombi nk’uko Ngezahumuremyi akomeza abivuga.
Harerimana amaze gutabwa muri yombi na nyuma yo kubazwa n’inzego za polisi yaje kugaragaraza bagenzi be babiri umwe witwa Havuguramye na Tuyisenge bakunze guhimba Clever maze biyemerera ko aribo bamutahanye mu ijoro yasinze.
Babajijwe niba baramugejeje mu rugo aho yari agiye bavuga ko batigeze bamugezayo ahubwo bamusize mu nzira nabo ngo bagataha kuko bwari bwije.
Umurambo wa Nyakwigendera Biyumvire wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Byumba gukorerwa isuzuma, abakekwa bo bajyanywe gufungirwa kuri sitation ya polisi ya Byumba aho bari gukorwaho iperereza.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|