Gicumbi: Basanze umurambo w’umugabo mu nzu umanitse mu mugozi
Umugabo witwa Ndikuyeze Fabien wari utuye mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Rwagihura, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi bamusanze mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye.
Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Abahe Fred avuga ko ku mugoroba wo kuwa 03/01/2015 aribwo bamenye ko uyu mugabo yiyahuye.
Ngo ababyeyi be nibo batanze amakuru y’uko batigeze bamubona kuva bwacya ko ashobora kuba yapfiriye mu nzu dore ko yibanaga kuko umugore we yari yarahukanye.
Ngo ku bufatanye n’inzego za polisi zikorera mu Karere ka Gicumbi bafunguye inzu basanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Nyiramagambo Marianne, nyina wa nyakwigendera Ndikuyeze, avuga ko kwiyahura k’umuhungu wabo byaba byatewe n’uburwayi bwo mu mutwe yari asanganywe.
Avuga ko ubwo burwayi bwe ari nabwo bwatumye ahoza umugore we ku nkeke kuko yakundaga kumukubita bituma umugore afata icyemezo cyo kwahukana akaba yigiriye iwabo.
Yagize ati “umwana wanjye ntawe nabeshyera rwose ko yatumye yiyahura yari ameze nk’umusazi kuko yahozaga umugore we ku nkeke bituma yigendera”.
Icyaba cyamuteye kwiyahura yimanitse mu mugozi nyina akeka ko byaba ari uruhurirane rw’ibibazo yari yisanganiwe by’uburwayi bwo mu mutwe, bigakubitiraho no kuba wenyine, kuko umugore yari yarahukanye akajyana n’abana 3 bose bari barabyaranye.
Umuyobozi w’umurenge yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage ko bagomba kuba ijisho ry’umuturanyi bityo uwahuye n’ikibazo cyo kwiyahura akamenyekana hakiri kare.
Ikindi ngo bizabafasha kujya bamenya aho ibibazo biri babikemure hakiri kare.
Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe mu bitaro bikuru bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni hatari pe!