Gicumbi: Basanganye umwana w’imyaka 5 gerenade

Umwana w’imyaka 5 bamusanganye gerenade iwabo mu nzu mu gikorwa cyo gusaka cyabaye tariki 19/02/2012, mu murenge wa Miyoze mu karere ka Gicumbi.

Uwo mwana avuga ko yayitoraguye hafi y’irimbi aho batuye maze ayijyana mu rugo iwabo ayibika nk’igikinisho yitoraguriye azajya akinisha.

Inzego z’umutekano zemeza ko iyo gerenade ishobora kuba ari iyari yaburiwe irengero muri eshatu zari zatoraguwe aho bacukura amabuye muri uwo murenge tariki 17/02/2012.

Ubwo abantu bacukuraga amabuye baguye kuri gerenade eshatu bajya kubibwira ubuyobozi ariko bagarutse baburamo imwe.

Umuryango uwo mwana avukamo uvuga ko utari wamenye ko uwo mwana yatoraguye icyo gisasu akakijyana mu rugo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka