Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi azira gutemagura mwishywa we
Ngayaberura ukomoka mu mudugudu wa Mayogi, akagari ka Rebero umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba akurikiranyweho gutemagura mu mutwe no ku maboko mwishywa we witwa Nsabimana Nepomuscene.
Ngayaberura ngo yafatanyije n’uwitwa Ntibimenya batemaguye uyu Nsabimana Nepomuscene bapfa amasambu kuko bari bafitanye urubanza; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Kamuhire Dieudonne.
Umuyobozi w’umurenge wa Muko yongeye kwihanangiriza abaturage kureka ibikorwa by’urugomo ahubwo haba hari ikibazo bafite bakagishyikiriza inzego z’ubuyobozi zikabafasha kugikemura hatabayeho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kwibasira ubuzima bwa mugenzi we ndetse bikaba byavamo impfu zitunguranye.
Nsabimana Nepomuscene watemaguwe bikomeye mu mutwe no kumaboko ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Byumba naho Ntibimenya wafatanyije na Ngayaberura we yahise atoroka ubu akaba ari gushakishwa n’inzego z’iperereza.
Ibi bibaye muri uyu murenge nyuma y’umunsi umwe abagabo babiri barwanye bapfa ubucuruzi bw’inka kugeza ubwo umwe aciye ugutwi mugenzi we.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|