Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica umugore we

Umugabo witwa Nzamwita Emmanuel w’imyaka 27 uvuka mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba akurikiranyweho kwica umugore we witwa Yankurije Joselyne w’imyaka 24.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba yatangaje ko nyuma yo kwiyicira umugore yahise yishyikiriza inzego za polisi kuko yabonaga ntaho guhungira yari afite. Avuga ko kwica umugore we yabitewe n’amakimbirane atarashiraga mu rugo rwabo.

Avuga ko yamwishe mu masaha ya saa sita z’ijoro tariki 08/06/2014 amukubise ibuye mu musaya inshuro ebyiri zose, ariko nyuma yo kumwica yahise akingirana umurambo mu nzu maze nawe yishyikiriza urwego rwa polisi rukorera ahitwa Kajevuba.

Nubwo afungiye icyaha cyo kwica umugore we ngo yigeze no gufungwa akekwaho icyaha cyo kwica umwana w’umwaka umwe babyaranye n’uwo nyakwigendera wari umugore we nyuma aza kurekurwa.

Nzamwita ariko avuga ko icyo gihe baje kumurekura nyuma yo gusanga atari we wamwishe kuko aho afungiye atangaza ko uwo mwana yishwe na kanta bashyira mu musatsi ugahinduka umukara nyina yari yasize aho hafi nyuma umwana akayirya ikamwica.

Nzamwita Emmanuel w'imyaka 27 yiyemerera ko yishe umugore we.
Nzamwita Emmanuel w’imyaka 27 yiyemerera ko yishe umugore we.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Hitayezu Emmanuel, atanga ubutumwa ku bantu bashakanye babana mu makimbirane ko igihe babonye bafite ibibazo hagati yabo bagomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bukabafasha kubikemura hatarinze uvutsa ubuzima mugenzi we.

Avuga kandi ko uyu Nzamwita Emmanuel wiyemerera icyaha cyo kwica umugore we naramuka ashyikirijwe ubutabera agakomeza kwemera icyaha azahanishwa ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda aho rivuga ko kwica uwo mwashkanye umuntu ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Uyu mugorewe wishwe n’umugabo we asize umwana umwe yari yarabyaye mbere y’uko ashakana n’uyu Nzamwita Emmanuel akaba ari kurerwa n’abaturanyi babo kuko ngo nyina yari yaramuhungishe uyu mugabo we kugirango atazamuhohotera biturutse ku makimbirane bari bafitanye.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

aakatirwe urumukwiye, uwo sumuco.

jonas yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka