Gicumbi: Abarembetsi basenye inzu y’umuturage nyuma yo kubatangaho amakuru ko binjije kanyanga
Itsinda ry’umutwe w’abanjiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu Karere ka Gicumbi bagikuye mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina ry’ “Abarembetsi” ryasenye inzu y’umuturage nyuma yo kumenya ko yabatanzeho amakuru ko binjiza Kanyanga mu gihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke byabereyemo, Abahe Fred, avuga ko uyu mutwe w’ “Abarembetsi” wari wagiye muri Uganda kuzana kanyanga tariki ya 13Kamena 2015 maze umwe muri bagenzi babo witwa Karamage bakunze kwita Kibonge wari waritandukanyije na bo abatangaho amakuru ko binjije Kanyanga.

Abo barembetsi babamaze kumenya ko ari Karamage wabatanzeho amakuru ngo bahise bajya iwe mu rugo kumushaka ngo bamwice baramubura ni bwo badukiriye inzu ye barayisenya.
Ntabwo bamenaguye amategura gusa ahubwo binjiye no mu nzu bafata ameza n’intebe barabitemagura byose birangirika.
Ubuyobozi bw’Umurenge hamwe na Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi bahise batangira gushakisha aba barembetsi kugira ngo batabwe muri yombi maze bafata umwe witwa Mashakarugo Geremie wari wihishe mu gishanga cy’Urugezi.

Nyuma ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yakomeje gushakisha abangije inzu ya Karamage ubu hakaba hamaze gutabwa muri yombi 4.
Ikibazo cy’abarembetsi kimaze imyaka myinshi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru ariko gisa n’ikimaze kurenga abaturage kuko usanga baramaze kurema umutwe ukomeye ndetse witwaza intwaro gakondo.

Zimwe mu ntwaro gakondo bitwaza zirimo amahiri, imipanga, ibisongo n’izindi ntwaro bifashisha barwanya uwo ari we wese bahuye na we agashaka kubatesha ibyo biyobyabwenge.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ubwo murumva atari interahamwe cyabuneka polisi mutabare hakiri kare bazica abantu bakabamara
Ubu ababantu baba mu Rwanda se, ko biteye ubwoba. Kubura umuntu ukadukira ibye byose ukabigira bene ako kagei!! Police yacu tuyiziho ubushobozi nifatanye n’abaturege bahashye uwo mutwe. Knaid abawugize bamenye ko na FDRL yaracecetse kandi izagenda nka nyomberi!!!!! Oyeeee POLICE yacu jya mbere ukore akazi kawe nk’uko usanzwe ubigenza, izo nyangabirama zifatwe kandi muzigorore
Ubu ababantu baba mu Rwanda se, ko biteye ubwoba. Kubura umuntu ukadukira ibye byose ukabigira bene ako kagei!! Police yacu tuyiziho ubushobozi nifatanye n’abaturege bahashye uwo mutwe. Knaid abawugize bamenye ko na FDRL yaracecetse kandi izagenda nka nyomberi!!!!! Oyeeee POLICE yacu jya mbere ukore akazi kawe nk’uko usanzwe ubigenza, izo nyangabirama zifatwe kandi muzigorore
Ibi se byabereye mu Rwanda?Ni ibyihebe ariko?Nimutekereze nk’iyo uyu muntu bahamusanga.Bari kumurya neza neza!Ibi si urugomo pe!Ni terrorism!
Keretse kubarasa gusa nta kindi cyatuma bacika kuri kanyanga