Gatunda: Yatemye umugabo we ibitsi akoresheje isuka
Umugore witwa Nyirabucyangenda Elevanie w’imyaka 43 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akekwaho gutema umugabo we akoresheje isuka.
Iki cyaha Nyirabucyangenda wo mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Nyangara, Umurenge wa Gatunda wo mu Karere ka Nyagatare akekwaho yagikoze ku mugoroba wo ku wa 11/02/2015.
Intandaro y’uru rugomo ngo ni amakimbirane ashingiye ku mitungo. Nyuma yo kweza imyaka, umugabo we Kwatiromunda Simon yajyaga kuyigurisha amafaranga akuyemo akayanywera ntibishimishe umugore.
Uretse aya makimbirane kandi ngo aba bombi bari banasomye ku nzoga, maze batangiye gutongana umugore ahita afata isuka atema ku gitsi cy’ukuguru n’ukuboko.

Abaturanyi bahise batabaza polisi y’igihugu umugabo ajyanwa kwa muganga.
Umuvugizi wungirije Polisi y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wungirije, Inspector of Police Emmanuel Kayigi, asaba abaturage guhindura imyumvire mu gihe bafite ibibazo bakabigeza ku buyobozi aho kumva byakemurwa no kurwana.
Ati “Ni byiza ko mu gihe abantu babana ari babiri ko mu gihe bejeje imyaka bajya inama yo gucunga uwo mutungo nta gusahuranwa kubayeho. Gusa iyo babibaye nabwo ntabwo bikwiye gukemurwa no kurwana. Ubuyobozi burahari n’inteko z’abaturage. Aha hose bakagejejeyo ikibazo cyabo kigakemurwa aho kurwana”.
IP Kayigi kandi akomeza asaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko bituma badatekereza ibyo bagiye gukora n’ingaruka zabyo. Ibi abishingira ku kuba aba bombi bari babanje kunywa inzoga bikekwa ko ari iyo mu mashashi ya Chief waragi cyangwa Kanyanga.
Kuri ubu Kwatiromunda ari mu kigo nderabuzima cya Nyarurema aho avurwa ibikomere ndetse bikaba binashoboka ko yataha vuba, mu gihe umugore we afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda akazagezwa imbere y’ubutabera.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Bamufunge byibuze amezi 6
Uwo mugore yahubutse ntiyagombaga gutema umugabo, ahubwo yali kubibwira ubuyobozi. twese bitubaho abagabo bumva ko aribyabo, nje maze imyaka 5 yose ntakwinjira mwiduka ryumugabo niyo yasinze ndamwihisha bwacy ubuzima bugakomeza. nta terambere ryabantu bataganiye! so, twafashwa no kwihangana tukareba ku Mana ikatugabanyiriza umujinya. uwo mudamu azaze muhugure naba nawe ntabuharikwe afite.
oya birumvikana
nimba yakoze
amakosa
ubushinja cyaha
bugomba gukora
akazi kabwo
butitayekuba yanyoye
kamwe.
NUKURI BIRAKWIRIYE KO ABASHAKANYE BAKAGOMBYE KUBA INTANGARUGERO MUMIDUGUDU BATUYEMO AHO KUBA ICIRO RYIMIGANI.
BURYA UMWIRYANE UZA CYANE IYO MUGITURAGE HARI INZARA
Narumiwe!ubwo se arategekwa iki? nzaba mbarirwa.
ABAGORE BANYWA INZOGA BARASAZE