Gatumba: Umuntu umwe yitabye Imana abandi 9 bari mu bitaro kubera impanuka y’imodoka
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero aravuga ko umuntu umwe yamaze kwitaba Imana naho abandi 9 harimo 3 barembye bakaba bari mu bitaro kubera impanuka y’modoka itwara abagenzi (minibus), yabaye kuwa 02/02/2015.
Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka ifite nomero iyiranga RAB 602P yari itwawe n’uwitwa Habimana Narcisse yavaga mu Karere ka Muhanga igana mu Karere ka Ngororero.
Ababonye iyi mpanuka ubwo imodoka yavaga mu muhanda ikarenga umukingo ikajya mu mugezi wa Kibirira, bavuga ko umushoferi wayo yihutaga cyane ndetse ari no kuvugira kuri terefoni maze akarenga umuhanda.

Nyuma y’iyi mpanuka yakomerekeje abantu 14 bari bari muri iyi modoka bose uretse umushoferi gusa, uyu yahise yurira ipikipiki (moto) maze aho gutabariza abakomeretse yijyana kuri polisi ikorera ku Murenge wa Gatumba aho yabaye afungiwe mu gihe polisi ikireba icyateje iyo mpanuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Uwihoreye Patrick akimenya iyi nkuru niwe watabaye abari bakomeretse maze abageza ku bitaro bya Muhororo, aho umwe yitabye Imana kuri kuwa 03/02/2015 naho abarembye bakaba bagombaga koherezwa mu bitaro bikuru bya Kigali.

Muri uyu muhanda Muhanga-Ngororero ugizwe n’amakorosi menshi ndetse n’ahantu henshi hamanuka n’ahaterera, hakunze kugaragara abashoferi birukanka badakurikije umuvuduko uteganyijwe ndetse bagakunda kugenda bakoresha za terefoni cyane bahamagara abantu bashaka abagenzi ku byapa ngo babashakire abagenzi, cyangwa babazanya aho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda baherereye kugira ngo batabafatira mu makosa.

Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yo ababuze ababo bihangane.kd abashoferi bagabanye umuvunduko rwose pe. kuko abantu bashira kbsa.
poli uriya muhanda yarawibagiwe bapakira abantu nkabapakira imyak
a
Yo.ababuze.uwabo.bihangane.bibaho.pe.nimwisi.kandiabalwa.je.nabobiha ngane.balwa.ze.ubucyila .alikose.nka.boba.twazi.kucyi.bata
imodoka zijya muri uriya muhanda usibye no gupakira byinshi ziba zanatendetse,Ku ntebe akenshi haba hicaye batanu,police ikaze igenzura.