Gatsibo: umugore arakekwaho kwivugana umugabo we

Mukampazimaka Consolee w’imyaka 32 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore akekwaho kwivugana umugabo we Rubayiza Joseph w’imyaka 61, kuwa mbere taliki 11/06/2012.

Rubayiza Joseph na Mukampazimaka Consolee babanaga ku buryo butemewe n’amategeko ndetse bafitanye abana 4 barimo n’uw’imfura w’imyaka 13 ucyekwaho gufatanya na nyina kwica se.

Ubu bwicanyi bushobora kuba bwavuye ku bwumvikane buke bwari busanzwe hagati y’umugore n’umugabo. Rubayiza yashinjaga umugore we kumuca inyuma igihe yari yaragiye mu gihugu cya Uganda akamarayo igihe.

Nubwo ibikorwa by’ubwicanyi bikunze kuboneka biterwa no kunywa ibiyobyabwenge hari n’ibindi biterwa n’amakimbirane mu miryango. Amakimbirane hagati ya Rubayiza n’umugore we abaturage bari bayazi ariko ntibatange amakuru ku nzego z’ubuyobozi.

Abaturage bakunze kugaragaza ibibazo bisanzwe hagati y’abagiranye ikibazo nyuma yuko hagize ugirira undi nabi.

Mu gihe kiteranze amezi abiri umugabo yivuganye umwana we w’umusore mu murenge wa Gitoki, abaturage bakaba bahamagarirwa gutanga amakuru mbere yuko hagira igikorwa kibi kiba maze hagashakwa igisubizo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka