Gatsibo: Yamutwikiye muri matela kubera gufuha
Niyomugabo wo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo yatwikiye muri matela umugore we, Muningisa Aliya, bari bamaranye amezi ane amushinja ko amuca inyuma.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu muri uku kwezi kwa Kamena ubwo Niyomugabo yabwiwe ko iyo yagiye ku kazi umukunzi we yinjiza abandi bagabo munzu.
Nyuma yo kubiganiraho bigahosha Niyomugabo yahengereye umugore n’umwana basinziriye maze akongeza matela baryamyeho arabakingirana kugira ngo batabona uko bahunga arangije ajya gukingirana n’abaturanyi kugira ngo badatabara.
Bamaze gufatwa n’umuriro, umugore n’umwana batabaje abaturage bari ku irondo baratabara umugore n’umwana boherezwa kwa muganga naho Niyomugabo ajyanywa ku murenge ariko aza kubacika aratoroka.
Nyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama bwafashe ingamba zo kwigisha abaturage ibyiza byo gusezerana no kubana mu mahoro birinda ingaruka zo kubana bitemewe n’amategeko.
Ingamba umurenge wafashe zirimo kwigisha abantu ku mibanire myiza no gushishikariza ababana gusezerana byemewe n’amategeko dore ko abamaze gusezerana kubana byemewe n’amategeko bagera ku ngo 500; nk’uko bitangazwa n’ umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, Mushumba John.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
sinarinziko abagabo nkabo babaho tubarwanye twivuye kure kandi n,abagore baba bafite izo ngeso zo guca inyuma abo bshakanye bazihane kuko birasenya ndi muri RMH
nibyo da yarabafungiranye abaturanyi nyuma yo gufunga inzu umugore arimo arangije ajya kubo baturanjye ashyiramo udupata kugira ngo badashobora gusohoka bagatabara
@Mugemana JMV, nange nari mbyumvise gutyo, ariko ndibaza ko icyo umunyamakuru yashatse kuvuga aruko yafunze umuryango w urugi/Inzugi zabo kugirango nihagira umuturanyi uza gutabara atabasha kwinjira!!!
naho ubundi ubunyamanswa bumaze gukaza umurego mu muryango Nyarwanda, birababaje!!
ariko namwe murakabya,ubwo se yagiye kubaturanyi bose agenda abakingiranaaaa,yari yabateye umuti se? nibura mwagomye kuvugako yagiye kuri bamwe mubaturanyi basi!
ndabashimira cyane kubwamakuru muduha.courage kabisa