Gatsibo: Hatwitswe ibiti bya “kabaruka” bifite agaciro ka miliyoni 11

Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Mata 2014, mu karere ka Gatsibo hatwitswe ibiti bizwi ku izina rya kabaruka, imishikiri cyangwa se imisheshe, ibi biti ubusanzwe bikaba bifatwa nk’ibiti bitemewe gutemwa nk’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today, uhagarariye polisi mu karere ka Gatsibo Spt Tebuka Pierre, yavuze ko ibi biti bifatwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye, bikaba bifatwa nk’ibiti bifite agaciro kuko biba bijyanywe mu gihugu cya Uganda kugurishirizwayo.

Tebuka akomeza avuga ko ingamba bafite kugira ngo abantu barekeraho icuruzwa n’itemwa ry’ibi biti, ari ukubifata bigatwika ku buryo n’uwabifata ntaho yazabitwara kuko ntacyo byamumarira, indi ngamba ngo ni ugukomeza gukora ibikorwa (operations) byo gukomeza kubifata bigatwikwa.

Aha ibi biti bya kabaruka byari bitangiye gukongoka.
Aha ibi biti bya kabaruka byari bitangiye gukongoka.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ibidukikije no kubungabunga amashyamba, Mwiseneza Jonas, avuga ko ibi biti biri mu biti bikomwe kuko biri ku rutonde rw’ibiti byagiye bikendera.

Ati: “Kuba habaye igikorwa cyo gutwika ibi biti ni ukugira ngo ababitema babicikeho bumve ko ari ugukomeza kwangiza ibidudukikije”.

Ibiti byatwitswe byanganaga na toni 5 n’ibiro 550, bikaba bifite agaciro ka miliyoni 11 n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda. Ikiro kimwe kigurwa amafaranga 2000 byagezwa muri Uganda kikagurishwa amafaranga 5000 y’u Rwanda.

Uku niko ibiti bya kabaruka bimera, aha byari bitaratangira gutwikwa.
Uku niko ibiti bya kabaruka bimera, aha byari bitaratangira gutwikwa.

Umuntu ufatiwe mu cyuho atema ibi biti, afatwa nkuri kwangiza ibidukikije, icyaha gihanishwa ingingo ya 416 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iyi ngingo ikaba ivuga ko ahabwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 2 y’amanyarwanda.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 3 )

NTABWO KUBITWIKA ARIWOMUTI KUKO NUMWOTSIWABYO WANGIZIBIDUKIKIJE

HAKORIMANA yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

Ese gutwika ibyo biti by’akayabo kayo mafaranga ninde uba uhombye!!! Kuki ayo ma cash mutayafashisha abakene aho kuyatwika!!!
1. Ntabwo musubiza ibyo biti aho bivuye mu rwego rw’ibidukikije,
2. Namwe mwangije umutungu w’igihugu!!
3. Mujye mushyira mu gaciro, mbere yo gukora ibintu bidafite akamaro.
Murakoze!!!!!

placidiya yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

YEWE UBUSE KUBITWIKA BIRIMO IYIHE NYUGU KOKO MWABIKORESHEJE ICYO ABANDI BABIKORESHA INYUNGU YOGUTWIKA NIYIHE URURWANDA WE

aliAs yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka