Gatsibo: Babiri bafunzwe bakekwaho kunyereza umutungo wa SACCO
Abagabo babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama bacyekwaho kunyereza umutungo wa Koperative yo kubitsa no kugurizanya “SACCO-Terimbere Nyagihanga”, iherereye mu Murenge wa Nyagihanga.
Munyaneza Jean Baptiste wari Umuyobozi w’iyo SACCO na Kwisanga Theoneste wari umucungamutungo wayo batawe muri yombi ku wa 16 Mata 2015, nyuma y’aho itsinda ry’abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakorerative (RCA) bakoze igenzura ry’umutungo w’iyo SACCO (audit) bagasanga hari amafaranga abura kandi hatagaragazwa uburyo yaba yarakoreshejwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Niyibizi Jean Claude, yemeza aya makuru avuga y’uko aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’iyi SACCO bari bashinzwe kuyobora.
Niyibizi yakomeje avuga ko hagati y’abo bakozi habayeho kugurizanya amafaranga y’abanyamuryango agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 49, ariko ngo hakaba n’ayandi ibihumbi 700 batazi irengero ryayo.
Nyuma y’uko aba bagabo batawe muri yombi, ubu igisigaye ni ukubashyikiriza ubutabera. Gusa ubwo twakoraga iyi nkuru, umubare w’amafaranga yose hamwe aba bagabo bashinjwa wari utaramenyekana kuko ubugenzuzi bugikomeje, byose ngo bikazagaragazwa mu cyumweru gitaha.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|