Gatsibo: Afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3
Umugabo witwa Musonera Patrice w’imyaka 35 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, akekwaho gusambanya akana k’agakobwa kitwa Mpuhwezayo Aline k’imyaka 3 y’amavuko.
Ngo byabaye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015 ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo uyu mugabo Musonera usanzwe utuye Mudugudu wa Rutembo, Akagari ka Nyamatete, mu Murenge wa Rwimbogo yasangaga aka kana mu ishyamba aho kari kajyanye n’abandi gutashya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Mushumba Jhon, avuga ko hari abana bakunze kujya gutashya mu mashyamba batumwe n’iwabo, ngo bigatuma baba ibitambo kuko nta muntu mukuru baba bari hamwe.
Agira ati "Ntibyumvikana ko umuntu muzima kandi mukuru yatinyuka gusambanya umwana wo muri kiriya kigero, inshuro nyinshi ababikora baba bafashe ibiyobyabwenge. Ni yo mpamvu dukomeza gushyira imbaraga mu kubirwanya, ariko tunashishikariza ababyeyi gucunga abana babo ntibakabohereze gutashya bonyine.”
Mushumba yakomeje avuga ko kugira ngo uyu mugabo abashe gutabwa muri yombi, ari ababyeyi b’umwana batabaje inzego z’ibanze bamaze kubona ko umwana wabo yaba yahohotewe, umwana na we ngo avuga uwabimukoze maze ahita atabwa muri yombi.
Bibaye mu gihe raporo z’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba zivuga ku kurwanya ibiyobyabwene, hashize igihe gito zigaragaje ko 80% by’ibyaha bibera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mubyeyi gito mumukanire urumukwiye!!!!!!!!!