Gasabo: Umukozi ari mu maboko ya Polisi akurikiranweho kwiba shebuja

Umukozi wo murugo witwa Elias Habimana acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo kuva tariki 22/08/2012 akurikiranweho kwiba shebuja mudasobwa ngendanwa (laptops) ebyiri n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Habimana w’imyaka 25 ashinjwa kwiba kandi ibikoresho birimo DVD player, amashati abiri, umuguru umwe w’inkweto n’ibindi bikoresho.

Ibikoresho byose byibwe byafatiwe mu kagali ka Nyagatovu, umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo aho uyu mukozi yatorokanye ibikoresho bya shebuja maze akodesha inzu; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Polisi yongeraho ko ibyo bikoresho byose byasubijwe nyirabyo witwa Brian Kibero washyikirije icyo kibazo Polisi ikorera i Remera itangira kugikurikirana mu maguru mashya.

Uyu mukozi yemera ko yakoze icyaha akanagisabira imbabazi. Yongeraho ko yashutswe n’inshuti ze zamubwiraga ko ubuzima bw’i Bugande bworoshye bityo, bituma yiba ibyo bikoresho kugira ngo abone amafaranga yo gutega.

Yagize ati: “ Bambwiye ko nzabona akazi gahemba neza i Bugande kandi n’ubuzima bw’aho bukaba buhendutse. Narabitekereje, mputira kugurisha mudasobwa za databuja kugira ngo mbone amafaranga yo gutega”.

Kibero yashimiye Polisi kubera uruhare yagize mu kugaruza ibintu bye. Yemeza ko atari yigeze akeka umukozi we wo mu rugo.

Polisi ihamagarira abantu bose gukomeza ubufatanye bagira uruhare mu guhanahana amakuru n’izego zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri hamwe n’ihazabu zikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu ukurikije amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka