Gakenke : Yitabye Imana arohamye mu mugezi wa Base

Noheli Jean Baptiste w’imyaka 21 wo mu mudugudu wa Gabiro mu Kagali ka Buyange mu Murenge wa Mataba, akarere ka Gakenke yitabye imana nyuma yo kurohama mu mugezi wa Base ku gicamutsi cyo kuwa kabiri tariki 24/04/2012.

Uwo musore mwene Babuzimpamvu yarohamye ubwo yajyaga mu mugezi wa Base kurohora ibiti by’imihembezo byari byarengewe nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rishyira tariki ya 24/04/2012 igahitana imyaka y’abaturage iri mu gishanga gikikije umugezi wa Base.

Hari n’andi amakuru avuga ko yari yahize na bagenzi be ko yakoga umugezi wa Base wuzuye ariko ngo akaba yari yanyoye n’inzoga, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Buyange, Mbonigaba Paulin.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu masaha ya saa tatu kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012 mu Kagali ka Mwanza, mu Murenge wa Mataba.

Hagati ya 14-15 /04/2012 abantu batatu bahitanwe n’amazi mu turere twa Nyagatare, Ngororero na Rubavu. Abantu bakuru babiri barohamye mu migezi, mwana w’umwaka umwe agwa mu kizenga cy’amazi mu gihe yarimo gukina n’abandi bana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka