Gakenke: Urwego rwa DASSO rurasabwa gufasha imidugudu kuzuza amakayi y’abinjira n’abasohoka

Kuva abagize urwego rwunganira akarere mugucunga umutekano (DASSO) batangira gukorera hirya no hino mu mirenge byinshi byagiye bihinduka, by’umwihariko ibijyanye n’umutekano kuko usanga hari ibyaha byinshi bikorerwa munsi mu mudugudu byagabanutse.

N’ubwo hari intambwe ishimishije yatewe ngo abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano ntibakwiye kwirara kuko basabwa kurushaho gukurikirana ibikorwa by’amarondo kugirango amakuru arusheho gutangirwa ku gihe.

Urwego rwa DASSO rurasabwa gufasha mu midugudu kuzuza amakayi y'abinjira n'abasohoka.
Urwego rwa DASSO rurasabwa gufasha mu midugudu kuzuza amakayi y’abinjira n’abasohoka.

Ibi bikaba aribimwe mubyo basabwe kuri uyu wa 09/01/2015 n’ubuyobozi bwa police hamwe nubwa Dasso mu karere kugirango umutekano urusheho kuba ntamakemwa.

Gilbert Kanobana umuhuzabikorwa wa Dasso mu karere ka Gakenke avuga ko kuva batangira imikorere n’imikoranire n’inzego arimyiza gusa ngo nubwo ntagikuba cyacitse ariko nibyiza ko barushaho kugira uruhare mubijyanye n’umutekano.

Agira ati “turabasaba ko bakomeza kugira discipline mu kazi kabo bakitwara neza mu baturage bakabana neza nabo ndetse bagakaza mugukurikirana imikorere y’amarondo mu baturage bagafasha inzego z’ibanze mu midugudu kuzuza ariya makayi y’abinjira n’abasohoka hakamenyekana umuntu winjiye mu mudugudu n’icyamuzanye ndetse n’umushitsi uharaye wese.”

Ngo kumenya ikigenza umushitsi ndetse n’icyatumye arara nibimwe mubizafasha mukumenya amakuru yose mu mudugudu kuburyo ntagishobora kuhungabanya umutekano kuko ingamba zaba zafashwe hakiri kare icyaha kitaraba.

Schadrack Dembe Manirakiza ahagarariye Dasso mu murenge wa Mugunga avuga guhura n’inzego zitandukanye muby’umutekano aringenzi cyane kuko bibutsanya inshingano zabo kandi nawe akaba yemeza ko aringirakamaro gukaza umutakano kuko ar’ipfundo rya byose.

Ati “Mbere na mbere dufite target kumutekano kuko umutekano niyo moteri y’ibikorwa byose bibaho ikindi ni discipline kubera udafite discipline byose biba byapfuye kuko discipline n’ikote tugomba kwambara kugirango ibintu byose bigende neza.”

Kapiteni Protais Ngirabanzi ahagarariye Dasso mu murenge wa Karambo yemeza ko kuva urwego rwa Dasso rwatangira gukora hari ibyaha byagiye bigabanuka cyane cyane nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko Karambo numwe mu mirenge bino biyobyabwenge byagaragaragamo cyane.

Ati “Mu murenge wa Karambo ibyinshi bimaze gucika kuko rwari urumogi, kanyanga n’ubusinzi buva kuribyo biyobyabwenge hamwe n’ubujuru ariko ngirango uyu munsi umuntu aramara ukwezi ntacyaha kiboneka mu murenge kuko amayira yose ibyo bintu byanyuragamo twarayafunze ntakibazo gisigayemo.”

Urwego rwa Dasso mu karere ka Gakenke rugizwe naba Dasso 54 bakorera mu mirenge 19 igize kano karere.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uru rwego rwa dasso rumaze kugaragza impinduka kuva aho rumaze igihe rutangiriye gukora kandi turasaba abarugize ko barushaho kugira ikinyabupfura maze aakazi kabo kakarushaho gukorwa neza

mama yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka