Gakenke: Umwarimu yafashe ku ngufu abana b’incuke yigishaga

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Ndayisaba Protogene uvuka mu kagari ka Kiryamo, umurenge wa Rusasa, akarere ka Gakenke yacitse tariki 22/03/2012 nyuma yo kwiyemerera ko yagerageje gufata ku ngufu abana batatu yigishaga mu ishuri ry’incuke rya Karukungu riri mu mudugudu wa Buhindi, akagari ka Karukungu, umurenge wa Janja.

Ndayisaba yandikiye imbere y’ubuyobozi bw’akagari ibaruwa asaba ababyeyi imbabazi ko yagerageje gufata ku ngufu abana batatu yari ashinzwe kurera. Guhera uwo munsi, ntabwo bongeye kumuca iryera.

Ababyeyi bashinja ubuyobozi bw’akagari ka Karukungu kugira uburangare bwatumye uwo mwarimu abasha gucika kandi yari mu maboko yabo.

Icyo gikorwa cyo gufata abana ku ngufu cyamenyekanye ubwo abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu y’amavuko biga ku ishuri ry’incuke rya Karukungu bivumburaga bakanga kujya ku ishuri bavuga ko mwarimu wabo abakuramo amakariso yarangiza akabaha umuti awucishije mu gitsina, akoresheje igitsina cye, ngo bikabarya.

Ababyeyi baketse ko mwarimu afata ku ngufu abana babo batangira gukurikirana icyo kibazo ; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karukungu, Nkuriyimana Jean Nepomuscene.

Umwe mu babyeyi wangirijwe umwana w’imyaka itatu y’amavuko, Uwizeyimana Emmanuel, mu ijwi ryuje agahinda n’ikiniga, yadutangarije ko umwana we yamubwiye ko yabakoreshaga imibonano ku ngufu mu gihe abandi bana yabaga yabasohoye mu ishuri.

Ku wa mbere tariki 26/03/2012, abana batanu bajyanwe gupimishwa ku Bitaro Bikuru by’i Nemba kugira ngo hamenyekane neza niba barafashwe. Ibisubizo byashyikirijwe Polisi tariki 28/03/2012 bigaragaza ko bane ari bazima, uretse umwana umwe w’imyaka itatu bigaragara ko yafashwe ku ngufu.

Umubare w’abana bafashwe ku ngufu na mwarimu wabo ushobora kwiyongera kuko hari abandi bana batatu bataramenya ibisubizo byabo byo kwa muganga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yorumlasak yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

Muasbire isi irarwaye!Birarenze isi igeze aharindimuka ubwo umurezi asigaye afata ku ngufu ibibondo yakabaye abyara!!!!Nimusenge bavandimwe kuko ibihe turimo ni bibi!

josee yanditse ku itariki ya: 30-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka