Gakenke: Umusore yafatanwe amafaranga mpimbano yishyura terefone
Umusore y’imyaka 22 witwa Ntihabose Ildephonse yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 03/05/2013, mu isoko rya Gakenke afatanwe amafaranga mpimbano ibihumbi 21 ubwo yagerageza kuyishyura terefone ngendanwa yakoze.
Ntihabose ukomoka mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, yafashwe n’umucuruzi wa terefone witwa Mbarushimana nyuma yo kumwishyura amafaranga ibihumbi umunani, inoti eshatu za bibiri mpimbano n’inoti ebyiri z’igihumbi nzima baguze terefone ngendanwa yakoze.

Mbarushimana yatangarije Kigali Today ko yamwishyuye ayo mafaranga ayashyize mu yandi yari afite, asanga adasa. Yahise afata Ntihabose maze abantu bahuruye ahita amuhindikira avuga ko ayo mafaranga mpimbano ari we uyamuhaye.
Abaturage bamusatse bamusangana mu ipantalo n’izindi noti za bibiri n’imwe ya bitanu na zo mpimbano. Abaturage bahise bamufata bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, aho acumbikiwe by’agateganyo mu gihe ubugenzacyaha bugitegura dosiye ye.
Ntihabose ahakana ko acuruza amafaranga mpimbano, avuga ko ayo mafaranga na we yayishyuwe mu gitondo n’umuntu atazi ubwo yagurishaga ihene nkuru n’umwana wayo bakamuha ibihumbi 23.
Ingingo ya 603 y’icyo gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu, ku muntu ukwirakwiza amafaranga mpimbano mu baturage.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abatekamutwe babaye benshi abacuruzi bage bigengesera cyane