Gakenke: Umugabo yanze gutandukana n’umugore we ngo atazamuha ku isambu
Umugabo witwa Ntirera David utuye mu Kagali ka Ruhinga, Umurenge wa Kivuruga ho mu Karere ka Gakenke avuga ko adashaka gutandukana n’umugore we kugira ngo isambu ye batayigana.
Uyu mugabo w’imyaka 26 yari amaze imyaka itatu abana na Nyirabarera Elisabeth ariko ngo ntibigeze babana neza kuko mu rugo hahoraga amakimbirane adashira. Umugore yigeze kwahukana amara umwaka iwabo.
Nk’uko umugabo abyivugira, umugore we ntamushaka habe na gato akaba yifuza ko batandukana. Yaregeye urukiko asaba ubutane urubanza rukazasomwa mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.
Ntirera avuga ko umugore ngo afite umugambi wo kumutesha umutwe ngo bagabane isambu afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kalisa Justin, avuga ko babagiriye inama yo gusaba ubutane kuko byagaragara ko badashobora kubana bakomeje kubana bashobora no kwicana.
Kuri we asanga inzira yabaha amahoro ari uko batandukana nta we wari wica mugenzi we. Ntirera avuga ko byaba amahire umugore amwishe agafungwa nawe agahomba isambu ashaka gutwara ku ngufu.
Ngo imibanire mibi hagati yabo yatewe ni uko umugabo atahahiraga urugo bigatuma no mu buriri bitagenda neza ariko umugabo arabihakana, akavuga ko yitaga ku rugo rwe uko bishoboka ahubwo agashinja umugore we ubushizi bw’isoni.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Supt. Rwangombwa Dieudonne, wagiranye ibiganiro n’imiryango ibanye nabi muri gahunda y’icyumweru cya Polisi kuri uyu wa gatatu tariki 13/06/2013, yagiriye inama uwo mugabo kwemera ubutane, kuko bizamuha amahoro yo guhaha ibindi bintu aho kuzashyamirana bigakurura urupfu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turasa Kujya Mudushakira Gmakuru Yo Mukagali Ka Ruhinga Umudugudu Wa Rugeshi Kuko Ho Ubuharike Burakabije,