Gakenke: Umugabo yafatanywe litiro 70 za kanyanga

Gacamumakuba w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu kagali ka Taba, umurenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva kuwa mbere tariki 04/06/2012 akurikiranweho gucuruza kanyanga.

Gacamumakuba yatawe muri yombi na polisi ikorera mu karere ka Gakenke imusangana litiro zigera kuri 70 za kanyanga mu rugo iwe.

Aho afungiye kuri polisi yadutangarije ko amaze hafi umwaka acuruza kanyanga yagemurirwaga n’abasore babiri baturiye akarere ka Burera bamuzaniraga amajerekani abiri yuzuye kanyanga akazabishyura imaze gushira.

Gacamumakuba asobanura ko yatangiye gucuruza kanyanga abirigiwemo inama n’umwe mu bamugemuriraga kanyanga uzwi ku izina rya Celebre wamwumvishije ko nacuruza kanyanga azabona amafaranga menshi kandi ku buryo bworoshye ugereranyije n’ubuhinzi yakoraga.

Kanyanga yayisukaga mu kabido agashyira mu gikapu nk’umugenzi ufite urugendo rwa kure maze akajya ku muhanda kuyigurisha n’abakozi bakoreshwa n’Abashinwa mu muhanda wa Kigali-Musanze.

Uyu mugabo wiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi, asaba abandi bantu bacuruza cyangwa banywa kanyanga kubireka kugira ngo batazabiryozwa n’amategeko.

Aramutse ahanwe n’icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atarenga ibihumbi 250 cyangwa kimwe muri byo ushingiye ku ngingo ya 273 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda igitabo cya kabiri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mubigaragara byo Police y’igihugu irakora!kuko nibitaribi izabifata, gusa ifite Abasore bintarumikwa. courage kuri RNP

cento yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

aha! nakunda kugacuruza none ndabiretse ndabona bikomeye, abashinzwe umutekano barakaniye. Imana izabimfashemo.

Gatama yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka