Gakenke: Inkeragutabara n’abafasha babo barahuguwe ku mateka

Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe yateguye amahugurwa agenewe abasirikare bitandukanyije na FDLR bazwi nk’izina ry’inkeragutabara hamwe n’abagore babo ku mateka y’u Rwanda n’uruhare rw’umutekano mu iterambere ry’igihugu ku wa 19 Ukwakira 2011 ku biro by’Akarere ka Gakenke. Inkeragutabara zaturutse mu turere twa Rulindo na Gakenke zisaga 150 zasabwe guha agaciro amateka meza no gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese ushobora guhunganyabanya umutekano.

Kubakira ku byiza mu mateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano hatangwa amakuru ku gihe ku muntu wese wahungabanya umutekano ni bimwe byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe agenewe inkeragutabara n’abafasha babo yabereye ku biro by’Akarere ka Gakenke ku wa 19 Ukwakira 2011.

Afungura ayo mahugurwa, Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugamba mu Ntara y’Amajyaruguru, Madamu Niyonteze Clemence yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuyakurikirana neza kuko ari ingirakamaro mu mibereho yabo n’abaturanyi babo. Yakomeje avuga ko ayo mahugurwa agamije guhugura cyane cyane abagore b’inkeragutabara na bo bagahugukirwa gahunda za Leta dore ko bo batigeze bahugurwa kuva bagaruka mu Rwababyaye ndetse no kumenya ibibazo bafite.

Bwana Safali Wilson watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda muri ayo mahugurwa yasobanuriye abitariye ayo amahugurwa imvano y’amateka yateye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yavuze ko Abazungu banditse kandi bakigisha amateka y’u Rwanda bayagoreka nkana kugira ngo bacemo ibice Abanyarwanda babashe kubategeka ibyo bise mu cyongereza “Divide and Rule”. By’umwihariko, Ababiligi banditse amateka y’Abanyarwanda bagendeye ku mateka y’amacakubiri yo mu gihugu cyabo hagati y’Abafurama (Flamands) n’Abawaru (Wallons) dore ko iwabo byacikaga hagati yayo moko.

Uretse abo bakoroni, Safali yakomeje avuga ko natwe ubwacu twabigizemo uruhare cyane cyane ubutegetsi butandukanye uko bwagiye busimburana bwahembereye ayo macukubiri kugeza muri 1994 ubwo Abanyarwanda barangajwe imbere n’ubutegetsi bubi bamburaga ubuzima abavandimwe babo basaga miliyoni imwe. Asobanura ikigenderewe mu kwiga amateka, yavuze ko ari kubaka ejo hazaza.

Bwana Safali yagize ati: “ Kumenya amateka yacu bidufasha kwirinda amabi nka Jenoside maze tukubakira ku mateka meza. Bidufasha kandi kumenya aho twatsinzwe n’aho twatsinze nk’Abanyarwanda. Ni byiza kwiga amateka kuko ushaka kwiyibagiza amateka aba ashaka kuyasubiramo. Ibyo bigamije kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu kizira amacakubiri n’ingengabiterezo ya Jenoside.”

Umutekano ni isoko y’iterambere

Lt. Muhozi Charles ubarizwa muri batayo ikorera Karere ka Gakenke watanze ikiganiro ku mutekano yavuze ko iterambere u Rwanda rwagezeho rurikesha umutekano niyo mpamvu tugomba kuwubungabunga kugira ngo tutazasubira inyuma. Yibukije abitariye amahugurwa ko batagomba kwirara; ko bagomba gutanga amakuru ku gihe ku muntu wari we wese ushobora kuhungabanya umutekano.

Koloneli Karegeya Claudien wo muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe na we witandukanyije na FDLR yabasabye gukangurira abavandimwe babo ndetse n’inshuti zabo zikiri mu mashyamba ya Kongo gutahuka bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo kandi abizeza kuzabafasha kubagezaho ubwo butumwa.

Izo nkeragutabara zitandukanyije na FDLR zinjijwe muri gahunda zitandukanye z’iterambere aho barihirwa amashuri y’imyuga, barubakiwe bavanwa muri nyakatsi ndetse baninjizwa muri gahunda ya Gira inka.

Mushimiyimana Jeannette, umwe mubakurikiranye ayo mahugurwa avuga ko ayo mahugurwa yayungukiyemo byinshi aho yavuze ko yasobanukiwe imvano ya Jenoside . Amateka yagoretswe akaba agiye gufata iya mbere akayarwanya avuga amateka y’ukuri kandi agomba kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’inkeragutabara hamwe n’abafasha babo basaga 150 baturutse mu turere twa Rulindo na Gakenke batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhera 2009 kugeza muri uyu mwaka turimo wa 2011.

NSHIMIYIMANA Leonard.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka