Gakenke: Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi yakoze impanuka

Imbangukiragutabara (ambulansi) yari ijyanye umubyeyi utwite ku Bitaro Bikuru bya Nemba yakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15/02/2013 ku bw’amahirwe abarimo ntibagira icyo baba.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa mu Rwamenyo mu Kagali ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke.

Nk’uko byasobanuwe na Gahunde Donat wari utwaye iyo modoka yari ifite akabazo gato, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’akavura karimo kagwa, kuko yafashe feri, igahita izunga, kugeza ubwo igaramye iruhande rw’umuhanda.

Gahunde abisobanura agira ati: “Ndaje, ubwo kubera ko hari akaguru kamwe katari gufata neza, nkoze kuri ka feri nshatse gukata iri koni, ubwo iba irazunze nshatse kugarura ihita yicurika hano”.

Imbangukiragutabara yarenze umuhanda iragarama. (Photo: Jean Noel M.)
Imbangukiragutabara yarenze umuhanda iragarama. (Photo: Jean Noel M.)

Iyi ambulansi ifite purake IT 276 RC yari itwaye umubyeyi ugiye kubyara witwa Mukagatete Annonciate w’imyaka 45, umurwaza we n’abaforomo babiri, gusa bose babashije kuvamo ari bazima uretse umubyeyi n’umurwaza we bavuga ko babara mu bikanu na bwo ku buryo bworoshye.

Uyu Mukagatete ukomoka mu Kagali ka Rubona, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Burera yagize impanuka avuye ku Kigo Nderabuzima cya Nyamugari kubera ikibazo cy’inda yamuguye nabi abaforomo babona bibarenze bafata icyemezo cyo kumwohereza i Nemba.

Amakuru dukesha kwa muganga avuga ko nyuma y’igihe gito ageze ku Bitaro bya Nemba, uyu mubyeyi yaruhutse umwana w’umuhungu utagejeje ku gihe kuko yavukiye amezi 7.5, apima ibiro 2 n’amagarama 500.

Uyu ni umubyeyi wari muri ambulansi agiye kubyara. (Photo: Jean Noel M.)
Uyu ni umubyeyi wari muri ambulansi agiye kubyara. (Photo: Jean Noel M.)

Mu Rwamenyo ni hamwe mu hantu hakunda kubera impanuka nyinshi mu Muhanda Kigali- Musanze bitewe ahanini n’imiterere y’inkoni rihari. Mu mpera z’umwaka wa 2012, ikamyo na yo yarenze umuhanda isandaza ifu y’imvange yari ipakiye.

Mu mpera za Nzeri muri uwo mwaka, umunyonzi yitabye Imana n’abandi bantu bane barakomereka bikomeye ubwo igare ryaburaga feri rikagonga icyapa cy’aho mu Rwamenyo.

Mu kwezi kwa Gashyantare, aho mu Rwamenyo ikamyo yo muri Tanzaniya yakoze impanuka ihitana umushoferi na kigingi.

Jean Noel Mugabo na Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuki shoferi yemeye gutwara imodoka aziko ipfuye?. iyo modoka nanone yakoze impanuka kuwa 17/12/2011 kubera ubupfu.!

EVA yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

murakoze kuri iyi nkuru ariko ndibwira ko kubera ethique na deontologie mu kazi numvaga mutagombaga kugaragaza uyu mubyeyi hose uko ameze. yego gutwita ntibisebye ariko bishobora guhungabanya mu buryo bumwe cg ubundi.
murakoze

yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Yewe Imana igira neza pe.
uziko IMANA IKUNDA ABABYEYI BATWITE?
Nubwo haba mu ishyamba ari wenyine nta nyamaswa yamukoraho.N’abandi babyungukiyemo

PETER yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka