Gakenke: Igikoni cyibasiwe n’inkongi y’umuriro mu buryo budasobanutse

Kuri uyu wa kuri uyu wa 03 mata 2014 mu murenge wa Gakenke, inzu y’igikoni y’uwitwa Hakizimana utashatse kumenyekana amazina yombi kibasiwe n’inkongi y’umuriro bivugwa ko wabaye mwinshi mu gikoni mu gihe nta muntu wari uhari maze bikagera ku ntsinga z’amashanyarazi.

Nubwo Hakizimana avuga ko hari ibyangiritse ntarabasha kumenye uko bingana kandi akaba afite impungenge ko hashobora kuba hangirikiye ibintu byinshi mu gihe avuga ko nta bwishingizi bw’inzu ye afite.

Hakizimana niwe wenyine ubusanzwe ucana umuriro w’amashanyarazi mu kagari ka Kagoma kandi nawe akaba akoresha umuriro uturutse ku mirasire y’izuba kandi yemeza ko mu byangiritse n’intsiga zituma acana zirimo.

Binjiza igitaka mu gikoni kugirango bazimye.
Binjiza igitaka mu gikoni kugirango bazimye.

Iyi nkongi y’umuriro ikamara kuba ahagana saa saba z’amanywa, Hakizimana yahise atabarwa n’abaturage batuye hafi aho bamufasha kuzimya umuriro wari wamaze kuba mwinshi bakoresheje ibitaka byari birunze hafi aho.

Gusa ariko Hakizimana hari ibintu yagerageje kurokora ubwo uno muriro warimo kugurumana maze.

Bamwe mu baturage bafashije Hakizimana kuzimya umuriro, bavuga ko batazi mu byukuri impamvu yateye iyo nkongi y’umuriro kuko bagiye kubona bakabona umuriro watangiye gutunguka mu mabati kandi wabaye mwinshi.

Bimwe mu byo basohoye umuriro utarabigeraho.
Bimwe mu byo basohoye umuriro utarabigeraho.

Alfred Nsengiyumva ati “ twagizengo ni umuriro w’amashanyarazi ubiteye kuko twabonaga n’intsinga zirimo gushya, niko guhita dutabara kuko umuturanyi atagira ikibazo ngo wange gutabara”.

Yaba abantu bafite amazu bakoreramo cyangwa ayo kubamo ntibakunze kugira ubwishingizi ku mazu yabo bigatuma iyo haramutse havutse ikibazo birwariza.

Emmanuel Rurangwa avuga ko uretse akagari ka Kagoma gasa nkaho kitakuye santere ya Gakenke, n’abacuruzi benshi bakorera muri santere ya Gakenke batajya bashinganisha inzu zabo, yaba izikorerwamo ubucuruzi cyangwa izo kubamo.

Bamwe mu baturage buriye hejuru y'amabati kugirango barebe uko bazimya umuriro.
Bamwe mu baturage buriye hejuru y’amabati kugirango barebe uko bazimya umuriro.

Akagari ka Kagoma ni kamwe mu tugari tuzwimo urugomo, gusa mu gihe iyi nkuru yandikwaga nta makuru yemeza neza ikihishe inyuma yiyo nkongi y’umuriro.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka