Gakenke: Coaster ya Virunga Express ifashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi Virunga Express ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya muri aya ma saa yine z’amanywa kuri uyu wa 1 Kamena 2015 ariko ku bw’amahirwe abarimo bose n’ibyabo byose bayisohotsemo amahoro.

Umuyobozi muri Virunga Express ushinzwe imodoka, Uwumukiza Erneste, abwiye Kigali Today ko iyo modoka ifite puraki RAB 004 M yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ihiye igeze mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke.

Iyi Coaster ya Virunga Express yahiye irakongoka.
Iyi Coaster ya Virunga Express yahiye irakongoka.

Akomeza avuga ko ari impanuka isanzwe yatewe n’insinga zahuye ziteza sirikwi mu modoka irashya ariko yabanje gucumba umushoferi araparika abagenzi n’ibyabo bavamo.

Abagenzi bose bashoboye kuyisohokamo amahoro n'ibintu byabo.
Abagenzi bose bashoboye kuyisohokamo amahoro n’ibintu byabo.

Ngo ubusanzwe imodoka nta kibazo yari isanzwe ifite. Iyi modoka yahagurutse saa 9h30 imaze gukora urugendo rw’iminota nka 30 ni bwo yafashwe n’inkongi. Saa yine ni bwo imodoka nini ya Kizimyamoto imaze igihe gito mu Mujyi wa Musanze yanyuze mu mujyi yihuta cyane igiye kuzimya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twihanganishije ba nyirimodoka

claude yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka