Gakenke : Batatu bo mu muryango umwe bakomerekeye mu gitero Gerenade bagabweho
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 28/06/2012 mu masaha ya Saa Mbiri, abantu batatu bo mu muryango umwe batuye mu karere ka Gakenke bakomerekeye bikomeye mu gitero cy’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade bateweho.
Kuradusenge Jean Claude w’imyaka 40, umugore we Gaudence Mukaneza w’imyaka 36 n’umwana wabo mukuru Jean Claude Uwiduhaye w’imyaka 15 batuye mu kagali Mubuga, umurenge wa Muzo, batewe icyo gisasu ubwo barimo gukama inka mu rugo.
Nyuma yo gukomereka ku maguru, ku maboko no mu mugongo, bose bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Janja, giherereye mu murenge wa Janja naho batatinze kuko bahise babohereza ku Bitaro Bikuru bya Nemba, aho barimo gukurikiranwa n’abaganga.
Polisi yahise itamuri yombi abagabo batatu ibakekaho kugira uruhare muri icyo gikorwa. Abafaswe ni Augustin Uzagirukwayo na Theoneste Nkiranuye bose bafite imyaka 35 na Boniface Habagahutu w’imyaka 51.
Kuri ubu iperereza rikaba rigikorwa kugira ngo bamenye uwabigizemo uruhare, nk’uko byemezwa na Fidele Mungaruriye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muzo.

Mungaruriye yongeraho ko umuryango wa Kuradusenge wari ufitanye ibibazo n’uwa Uzagirukwayo ariko nibigeze babigeza ku buyobozi bwari bwo bwose.
Kuradusenge n’umugore we nabo bemeje ko bari basanganwe ibibazo n’umuryango wa Uzagirukwayo bishingiye ku masambu baguraga kandi na Uzagirukwayo baturanye ashaka kuyagura, bityo biba intandaro y’ ubwumvikane buke.
Kuradusenge akeka ko yatewe igisasu na Nkiranuye ukora akazi k’ubuzamu ku ishuri rya Mubuga, ushobora kuba yakoreshejwe na Uzagirukwayo kuko yabaye umusirikare kandi uwo munsi yababonye bari kumwe ku gicamutsi, igihe yajyaga gusura umukecuru yakoreraga.
Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ubuyobozi bwagiranye inama n’abaturage yo kubahumuriza no kubakangurira kubana neza n’igihe havutse amakimbirane bakitaza ubuyobozi kugira ngo acyemuke.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu musaza n.umuryango we nibakomere, ariko abo bagizi ba nabi nibibahama, bazahanwe byintanagugero
Birababaje! kuki abantu bagira ishyari bakageza aho bagambira kwica inzirakarengane. Mwirinde ishyari ni ribi ahubwo mugire ishyaka (ishyari ryiza). Murakoze!
Birababaje! kuki abantu bagira ishyari bakageza aho bagambira kwica inzirakarengane. Mwirinde ishyari ni ribi ahubwo mugire ishyaka (ishyari ryiza). Murakoze!