Gakenke: Batatu baguye mu mpanuka, abandi 8 barakomereka

Tagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite puraki RAC 676 C yavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza i Kigali yakomeze impanuka, abagenzi batatu bahita bitaba Imana, abandi umunani barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31/01/2014 ubwo tagisi yamanukaga mu makoni ya Buranga, Akagali ka Buranga mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke wenda kugera hafi y’ibiro by’akarere.

Ndahayo Jean Bosco, umwe mu bari muri iyo tagisi utakomeretse ariko ugaragara ko yahungabanye yatangarije Kigali Today ko baje imodoka ifite ikibazo cya feri, ngo babimenyeye i Musanze ubwo yazamukaga dodane (dos d’ane) yiruka bigaragara ko nta feri yari ifite.

Tagisi yaguye mu muferegi yangirika imbere cyane.
Tagisi yaguye mu muferegi yangirika imbere cyane.

Ngo bamusabye ko bavamo, umushoferi aranga ababwira ko ari akabazo gato, bakomeje urugendo bageze mu nzira bigaragara ko imodoka idafite feri, abagenzi bongeye kumusaba kuvamo nabwo avunira ibiti mu matwi.

Bamanutse i Buranga, imodoka isa n’igenda buhoro ariko yanutse ngo bagiye kubona babona umwotsi ucumutse mu modoka, iravuduka umushoferi ayiboneza mu muferegi.

Abantu batatu bahise bapfa: Mukamana Beatrice w’imyaka 39, Niyigena Jean Claude (convoyeur) w’imyaka 32 ukomoka mu karere ka Rubavu na Irarinda Olivier w’imyaka 31 nawe wo mu karere ka Rubavu.

Abandi umunani bakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro by’i Nemba aho bakurikiranwa n’abaganga. Umuyobozi w’ibyo bitaro, Dr. Habimana Jean Baptiste yatangaje ko bane bakomeretse bikomeye bashobora kubohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali.

Yongeraho ko hari abafite ibikomere byo mu mutwe hari n’abafite ibikomere byafashe amagufa n’amaguru ariko baratanga icyizere cy’uko bazakira.

Abagenzi batatu bari mu ruhande rw'umugunguzi ni bo bapfuye.
Abagenzi batatu bari mu ruhande rw’umugunguzi ni bo bapfuye.

Impanuka ikiba, umushoferi wari utwaye iyo tagisi witwa Twagirayezu Simon yahise ava mu modoka ariruka ageze haruguru afata moto ajya mu Mujyi wa Musanze. Nk’uko umumotari wamutwaye yabidutangarije, ngo yamujyanye mu Bitaro bya Ruhengeri akaba ari ho arimo kwivurirwa.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Hitayezu Emmanuel, yibukije abatwara ibinyabiziga gusuzuma uko ibinyabiziga bimeze cyane cyane feri mbere yo gufata urugendo.

Yabasabye kwirinda guhatiriza ibinyabiziga mu gihe cyose bifite akabazo kandi bagaha agaciro abagenzi batwaye kuko baba badatwaye ibicuruzwa cyangwa ibindi bintu, igihe babasabye kuvamo bakubahiriza ibyifuzo byabo.

Abagenzi bajyaga i Musanze n'abavayo bategereje isaha kugira ngo babashe kugenda.
Abagenzi bajyaga i Musanze n’abavayo bategereje isaha kugira ngo babashe kugenda.

Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota mike yahagaritse urujya n’uruza rw’abakozi bajyaga ku kazi mu bice bitandukanye mu gihe kirenga isaha bakuramo imirambo n’imodoka yaguye mu muferegi.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, impanuka eshatu zibaye mu turere twa Kayonza na Kamonyi ndetse na Gakenke zihitanye abantu 12 n’abandi benshi barakomereka. Imibare itangwa na Polisi igaragaza abantu basaga gato 500 baguye mu mpanuka mu mwaka ushize.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 4 )

ahaha?imana ibahe kuruhuka neza kuko iyimpanuka irarenze

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

Its not life health to drive long journey on a small Road.
Ahubwo ababa shoferi nabahanga ...Imihanda ifite ijyedo ndende igomba kuba kuba minini . Nibura line 4 ujyeda na line 4 ugarunka kandi ikaba itandukanyije nigikuta .

Timms yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Iyi mpanuka yari danger. Mwongere cheking y’imodoka ho ubundi zirakomeza kudutwara abantu.

alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

mana yanjye nukuri abashoferi bage bagenda bigengesereye kuko amagara araseseka ntayorwa...Imana ibakire mwiruhuko ridashira

chakira yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka