Gakenke : Afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga ya Sacco

Ntakirutimana Elisaphan w’imyaka 24 utuye mu Kagali ka Shyombwe, Umurenge wa Gakenke kuva tariki 19/03/2012 afungiye kuri sitasiyo ya Rushashi, mu Karere ka Gakenke akekwaho kuriganya abakiriya amafaranga agera ku bihumbi 324.

Ntakirutimana wari umukozi ushinzwe inguzanyo muri Sacco-Umusingi ya Rushashi, ashinjwa kuba yarabikuje amafaranga ibihumbi 230 ku mafishi y’abakiriya mu bihe bitandukanye ndetse anashyira mu mufuka amafaranga ibihumbi 84 umukiriya yishyuye umwenda abereyemo Sacco, nk’uko bitangazwa na Ryarasa Vénuste, umucumumari wa Sacco- Umusingi ya Rushashi.

Ayo manyanga yavumbuwe ubwo umukiriya yazaga kubikuza, bagasanga hari amafaranga yabikujwe ku fishi ye kandi agaragara ko akiri mu gatabo ka Sacco.

Uwo musore wari umaze amezi icyenda mu kazi, yafashe agatabo ka Sacco akandikira umukozi we amubeshya ko yamufungurije konti azajya ahemberwaho.

Yaje kugenda amwandikiramo amafaranga yitwa ko ari umushahara, ubu yarageze ku bihumbi 55 by’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biklmeza bisobanurwa n’umucungamari wa Sacco.

Umucungamari wa Sacco-Umusingi avuga ko nyuma y’ubwo buriganya, bafashe ingamba zo gukora igenzura ry’umutungo w’abakiriya buri munsi akazi karangiye ndetse no gushyiraho umukozi ushinzwe amafishi y’abakiriya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka